Abanyeshuri bahererwa amahugurwa mu kigo gishinzwe gutanga inyigisho z’idini za Islam, giherereye mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, barashyira mu majwi uwari umukozi ushinzwe kubatekera kugira uruhare mu rupfu rwa mugenzi wabo Iranzi Samuel.
Ku itariki ya 16 ikuboza 2019 mu ma saa cyenda z’amanywa, ubwo umunyeshuri witwa Iranzi Samuel uri mu kigero cy’imyaka nka 18, yajyaga mu murima w’ikigo gitangirwamo amahugurwa cya Byumba uhinzemo imboga zirimo karoti.
Bivugwa ko yaranduyemo imwe ngo ayihekenye, uwari umukozi ushinzwe kubatekera witwa Karenzo Eric akamukubita amuziza ko amuranduriye karoti bikamuviramo kuhasiga ubuzima nkuko bisobanurwa na Bucyerimana Issa urererwa muri iki kigo.
”Twari turi mu masomo, bigeze mu gihe cya saa cyenda twumva ngo umwana arapfuye ubwo ariko umwishe ni umugabo wakoraga aha ngaha yahise yirukanka nyine turamushakisha turamubura”.
Mugenzi we Uwitonze Jean Baptiste, we arasaba inzego z’ubutabera gukurikirana Karenzo Eric wagize uruhare mu kwica mugenzi wabo.
Ati:”Icyo twasaba uwo nguwo, bamufashe nuko bamufunga akaba yaryozwa ibyo yakoze”.
Urupfu rwa Iranzi Samuel rwemezwa n’Umuyobozi w’Ikigo gitanga amahugurwa, Sheih Mugesera Mustafa ariko ngo bakimara kubona ayo mahano bahise bitabaza inzego z’umutekano no kwa muganga ngo hamenyekane ikishe nyakwigendera.
Ati:”Nahise mpamagara umudogiteri, ndamubwira nti gerageza uko ushoboye tugize ibyago bikomeye, umukozi akubise umwana byagaragaye ko ashobora kuba yaramukubise inkoni mu mutwe yarangiza akamuniga”.
CIP Alexis Rugigana umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyaruguru, yahamije aya makuru anavuga ko ku bufatanye bw’abaturage n’inzego z’umutekano uwakoze icyaha yafashwe akaba afungiye kuri sitatiyo ya Police ya Gisenyi.
Yagize ati:”Yaje gufatirwa mu karere ka Rubavu, ubu ngubu afungiye kuri Polisi sitatiyo ya Gisenyi mu gihe agitegereje kugezwa i Gicumbi aho yakoreye icyaha RIB yarabimenyeshewe”.
Kugeza ubu ibizamini byo kwa muganga ntibiratangazwa ikishe nyakwigendera nubwo yamaze gushyingurwa.
Iranzi Samuel yari umunyeshuri wiga mu kigo gitanga amahugurwa ku nyigisho z’idini ya Islam, akaba yaravukaga mu murenge wa Shyira mu karere ka Nyabihu.
Nkurunziza Pacifique