abaturage bagera 30 bo mu murenge wa Byumba karere ka Gicumbi, bakoze imirimo yo kubaka amazu y’abatishoboye, ,barasaba kwishyurwa amezi 7 bambuwe ,dore ko inzu bubatse zo zatashywe.
Abakoze imirimo biganjemo abayede n’abafundi, bavuga ko batangiye imirimo mu kwezi kwa 5 uyu mwaka wa 2019 ,nyuma yuko basabwe gucumbukura imirimo yo kubaka amazu y’abatishoboye yatawe n’intore zo ku rugerero atuzuye babisabwe n’ubuyobozi bw’umurenge wa Byumba.
Aba bose bavuga ko batigeze bishyurirwa imirimo bakoze ,ku buryo basaba inzego z’ubuyobozi kubishyura kuko biri gusubiza inyuma imibereho yabo .
Nzamurambaho Jean Paul umwe mu bubatse izo nzu avuga ko byagize ingaruka ku muryango we, kuko ubu urugo rurimo amakimbirane ashingiye ku kutishyurwa.
Yagize ati:”Biragoye cyane ahubwo, sinabwira umugore ngo sigara aha wahiririra itungo ngiye gushaka ikiraka ahita avuga ngo n’ubundi ni ayo kunywera”.
Tuyizere Eric ni umunyeshuri ,avuga ko mu biruhuko na we yari yishimiye kubona akazi mu gihe cy’ibiruhuko ngo azabone amafaranga yunganira ababyeyi mu kugura udukoresho nkenerwa ku ishuri, nubwo aho kumufasha byamubereye intandaro yo gusubira ku ishuri nta gikoresho.
Tuyizere yagize ati:” Igihembwe cya gatatatu nagiye kukiga bingoye, mbega imyigire yanjye yagenze nabi”.
Habinshuti Robert umukozi ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yabwiye Rwandatribune.com ko bari baragize ikibazo cy’amafaranga ariko kugeza ubu ngo bamaze kuyabona ku buryo bitazarenza ku wa gatatu w’icyumweru gitaha aba bakozi bazaba bahawe amafaranga yabo”.
Mu karere ka Gicumbi hamaze igihe humvikana ikibazo cy’ubushobozi buke mu kigega kigoboka abatishoboye (social protection).
Aba baturage bakomeza gusaba ko igihe babonewe imirimo ibabyarira inyungu, hajya hanatekerezwa ku kwishyurirwa igihe, kuko iyo bitabaye uko bigira ingaruka kurusha uko bari basanzwe babayeho.
Nkurunziza Pacifique