Bamwe mu baturage bo mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi ntibavuga rumwe n’abashinzwe ibikorwa remezo muri ako karere, ku mafaranga bakwa yo gusana imiyoboro y’amazi.
Urugero ni ikibazo cy’amatiyo y’amazi yangiritse mu mezi atatu ashize, mu mudugudu wa Kinihira ya mbere mu murenge wa Byumba mu karere ka Gicumbi, abaturage bagasabwa kwigurira ibikoresho kugira ngo basubizwe amazi.
Umwe mu baturage utarifuje ko Rwandatribune.com itangaza amazina ye, yavuze ko nubwo batanze ayo mafaranga yo kugura ibikoresho nta kundi bari kubigenza kuko bari bababaye amazi ariko akavuga ko amazi yakagombye gusanwa na WASSAC kuko baba barafashe ifatabuguzi.
Yagize ati:”Twebwe niba umuntu akubwiye ngo ifatabuzi ry’amazi urihyura aya, ukaba warishyuye amazi, mukagirana amasezerano yuko aguhaye umugezi na konteri yawe, amazi niba habayeho pane leta ndabizi babaha amatiyo bagomba gukoresha muri serivise z’amazi, bagombaga kuzana itiyo bakaduha amazi nkuko natwe iyo tubyiyiciye tubyikoreshereza”.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi bwo buvuga ko nta gihe umuturage asabwa gutanga amafaranga yo gusana ibikorwa remezo.
Gusa, Sinumvayabo Emmanuel, Umuyobozi w’ishami rishinzwe ibikorwa remezo mu karere ka Gicumbi, avuga ko bagiye kuganira na WASSAC bakumva imizi y’iki kibazo.
Yagize ati:”Ntabwo gusaba amafaranga aribyo, cyane ko n’iki gice cy’umujyi wa Byumba gicungwa na WASSAC, icyo tugiye gukora ni ugukurikirana tukareba dufatanyije n’umurenge ndetse na WASSAC tukamenya aho ibyo bibazo byabaye, tukanafatanya no kugira ngo tubihe umurongo”.
Kamazayire Lucien, umuyobozi wa WASSAC Ishami rya Gicumbi, we avuga ko umuturage asabwa gutanga amafaranga mu gihe gusa yuawubakiyeho hakenewe guhindura ligne.
Kamazayire yagize ati:”Abaturage bishyura amafaranga aruko hari abubakiye inzu hejuru y’umuyoboro, kugira ngo abantu basubirane serivise batanga amafaranga yo kugura ibikoresho umuyoboro ugahindurwa kuko ntabwo wasenyera umuturage ariko batayubakiyeho hakagira ubaca amafaranga byaba ari amakosa twakurikirana tukareba”.
Kamazayire akomeza avuga ko ubusanzwe umuturage agira uruhare mu isanwa ry’ibikorwa remezo by’amazi binyuze mu ifatabuguzi ry’amazi aba yarakoresheje cyangwa igihe hakenewe ibikoresho bifashisha mu kuyakurura nka konteri.
Kugeza ubu ishami ry’ibikorwa remezo mu karere ka Gicumbi, rivuga ko abaturage bagerwaho n’amazi meza bari ku gipimo cya 57%.
Gusa mu miyoboro iri kubakwa ku nkunga y’abafatanyabikorwa batandukanye, iri Shami rivuga ko uyu mwaka wa 2019-2020 uzarangira bageze hejuru ya 70%.
Nkurunziza Pacifique