Bamwe mu babyeyi bo mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Gicumbi bafite abana bafite ubumuga baravuga ko batorohewe n’ihurizo ryo kutabonera abana insimburangingo n’inyunganirangingo, bityo bikaba biviramo umubare w’abatari bacye kutiga.
NIYOMUREMYI Chartinne Umunyeshuri mu Rwunge rw’Amashuri rwa Nyinawimana ruherereye mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Gicumbi avuga ko kutagira inyunganirangingo cyangwa se insimburangingo ari ikibazo gikomerera umwana w’umunyeshuri mu myigire ye, aha aragereranya na mbere atarizihabwa.
Yagize ati:”Urabona umwana ufite ubumuga adafite inyunganirangingo biramugora cyane kwiga, mbere ntarazibona nazanaga amanota makeya ariko aho nziboneye amasomo aragenda neza nta kibazo ndatsinda nanjye nkumva nishimye”.
Kimwe n’ababyeyi, bavuga ko kuba hakiri abana bafite ubumuga batiga bitizwa umurindi no kutagira ubushobozi ku babyeyi bwo kugura insimburangingo n’inyunganirangingo, bityo bamwe bagahitamo kubarekera mu ngo nk’uko bisobanurwa na Mugwaneza Chaste umwe mu babyeyi waganiye na Rwandatribune.com.
Mugwaneza yagize ati:” Imbago ntazo bafite n’ubwo bugare ntabwo bafite, ukabona utabona amafaranga yo kubugura niyo mpamvu usanga benshi banabarekera mu ngo ntibabajyane mu bandi”.
Binyuze muri gahunda y’uburezi budaheza ,umuyobozi w’Urwunge rw’amashuri rwa Nyinawimana, SEBAHIRE Deogratias avuga ko bakira abana bafite ubumuga kandi biga neza ,kuko hari n’ibikorwaremezo byagiye byubakwa mu rwego rwo gukuraho inzitizi zose zikibugarije n’ubwo bitanoga ijana ku rindi.
Yagize ati:”Uyu munsi nibura buri cyumba cy’ishuri, abanyeshuri bashobora kubigeramo. Uretse kwinjira mu cyumba cy’ishuri umunyeshuri iyo ageze mu ishuri aba agomba gukoresha icyumba cy’ishuri ku buryo umwana abasha kwiga nta kibazo”.
Iki kimwe n’ibindi bibazo bicyugarije uburezi bw’abana bafite ubumuga nibyo HABIMANA Henry,Umukozi w’Umuryango Mpuzamahanga Handicap International ushinzwe guhuza no gukurikirana ibikorwa by’uyu mushinga ku nkunga ya UNICEF avuga ko hakenewe amakuru ku bana bafite ubumuga, bakeneye inyunganirangingo n’insimburangingo, mu rwego rwo kugira ngo hatagira umwana uvutswa amahirwe yo kwiga no kutagira ibi bikoresho kuko abamenyekane bafashwa .
Ati:”Icya mbere, hari abana bafite ubumuga bw’ingingo ubona ko bakeneye inyungarirangingo twakwita imbago, ni abana rero 11 ubu ngubu twabashije kuzibashyikiriza tukaba tubona ko iyo mbogamizi kuri abo bana ntayo bazongera guhura nayo, tukaba tubona ko mu gace dukoreraro nta mwana ukwiye kuvutswa amahirwe yo kujyanwa ku ishuri ngo ni uko yabuze insimburangingo cyangwa inyunganirangingo icy’ingenzi ni uko ababyeyi bagomba kuzana abo bana ku ishuri bakareka kubahisha”.
Mu turere dukorerwamo n’umuryango Handicap International, uretse guhabwa insimburangingo n’inyunganirangingo, hanatunganywa ibikorwaremezo byose byorohereza umwana ufite ubumuga kwiga nta nkomyi , guhugura abarimu no guha ubumenyi ababyeyi bubafasha gutinyuka kujyana umwana ku ishuri, kumutoza kumva uburenganzira bwe no kuzamura imibereho myiza y’abo binyuze mu matsinda y’uburezi budaheza.
Leta y’u Rwanda ivuga ko hari amategeko yamaze gushyirwaho ariko ataratangira kubahirizwa uko yakabaye, Harimo nk’itegeko rigena ko umuntu ufite ubumuga hagati ya 50% kugera ku 100% abona inyunganirangingo n’insimburangingo ku buntu mu bitaro by’uturere no mu bitaro bikuru.
Imibare igaragaza ko ubu mu Rwanda habarurwa abantu bafite ubumuga barenga ibihumbi 445, biganjemo abafite ubumuga bw’ingingo.
NKURUNZIZA Pacifique