Bamwe mu baturage batuye mu murenge wa Byumba akarere ka Gicumbi, baravuga ko inzego bwite za leta kuva ku murenge kuzamura zigira intege nke mu gufasha abakuru b’imidugudu mu gukemura amakimbirane yo mu muryango.
Ni kenshi mu bitangazamakuru kandi humvikana ihohoterwa mu miryango, ndetse bamwe mu bagize umuryango baka bavutsanya ubuzima.
Imvano y’ubu bwicanyi, Inzego z’ibanze zibusobanura nk’ubuterwa n’amakimbirane yo mu miryango, ibibazo by’imitungo, no gucana inyuma kw’abashakanye.
Gusa ku ruhande rw’abaturage, bo bavuga ko hari aho inzego bwite za leta, zitererana abakuru b’imidugudu mu gukemura ibi bizabo, bikarinda bigera aho kuvutsanya ubuzima cyangwa se amakimbirane yo mu miryango kuyakumira bikagorana bitewe n’imbaraga nke z’umukuru w’umudugudu ziba zisaba izizunganira.
Urugero ni nk’umuryango wa Souvenir Jean Pierre Claver na Musaninkindi Alphonsine, batuye mu mudugudu wa Ruhashya akagari ka Gisuna mu murenge wa Byumba. Uyu muryango abaturanyi bavuga ko bamaranye imyaka irenga itatu babana mu makimbirane ariko ugasanga imbaraga z’umukuru w’umudugudu zananiwe kubunga.
Abaturanyi bati:”Hari ubuyobozi bukuriye umudugudu, abavuyeyo ntabwo bazasubirayo hakwiye ubundi buyobozi buri hejuru y’umudugudu, nonese umugore aravuga ati nzahava aruko nkwishe”.
Havugimana John Umukuru w’Umudugudu wa Ruhashya akaba n’inshuti y’umuryango ihagarariye izindi mu kagari ka Gisuna, yabwiye Radio Ishingiro ko umuryango wa Souvenir na Musaninkindi bawuganirije bafatanyije n’akagari ariko babuze ayandi maboko yaza kubunganira kuri uyu muryango.
Havugamana ati:”Mbere twavuyeyo kubunga hashira nk’icyumweru harimo agahenge, ariko byaje kongera Reta buriya na yo ikwiye gushyiramo imbaraga hagasohoka itegeko bakabatandukanya”.
Umuyobozi w’Akarere ka Gicumbi wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Mujawamaliya Elizabeth, avuga ko nta mbaraga nke abona mu gukurikirana imiryango ibana mu makimbirane, nubwo iyo hagize ikibazo kiba ingaruka zigera no kubayobozi.
Yagize ati:”Sinzi niba twahamya ijana ku ijana ko ari uburangare, ariko birumvikana ko n’ubundi ingaruka zigaruka no ku buyobozi. Kuko hari icyo baba bagomba gukora ariko ikirebana n’amakimbirane uretse kwegera umuryango umwe ku wundi, baba bazwi bakaganirizwa bakabunga aho bishoboka ndetse no kumva ibyifuzo by’umwe ku wundi kugira ngo ubufasha bwose babakeneye bwaba ubw’amategeko cyangwa ubundi bufasha imiryango yabo ikomeza kugira ituze n’umutekano nabyo bibafasha”.
Ku ruhande rwa Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Bwana Gatabazi Jean Marie Vianey, yabwiye Rwandatribune.com ko mu gihe habaye ikibazo mu miryango isanzwe izwi ko ibamo amakimbirane, ubuyobozi aribwo bukwiye kubazwa icyo kibazo kuko buba bwarishe inshingano zabwo gukumira hakiri kare.
Gatabazi ati:”Hari abayobozi bakora akazi kabo neza n’abatagakora neza kubera impamvu nyinshi zinyuranye, ariko natwe abo bayobozi turabahwitura, kandi abayobozi badakora neza badatanga serivise ku baturage mumaze iminsi mwumva ko tunabeguza, abandi bagasezererwa. Ndetse ntabwo bireba abayobozi ku rwego rw’uturere gusa. Abanebwe babaho ariko icyo dukurikirana ni ukugira ngo tubahane dukurikije amategeko agenga abakozi ba reta”.
Mu karere ka Gicumbi ibyaha bishingiye ku makimbirane byabaye mu mezi atatu ashize, kuva mu kwezi kwa karindwi kugera mu kwa cyenda, hagaragaye ibyaha byo gukubita no gukomeretsa 85, hari ibyaha byo guhoza ku nkeke bitatu, gusambanya abana no gufata ku ngufu hagaragaye ibyaha 22, ubwicanyi hagaragaye ibyaha 4, naho abiyahuye n’ababigerageje hagaragaye ibyaha 20.
Nkurunziza Pacifique