Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi burishimira aho bugeze mu gukemura ikibazo cy’abambutsa ibiyobyabwenge na magendu bazwi nk’Abarembetsi ndetse n’abajyaga gushaka akazi kadafatika mu gihugu cya Uganda.
Ubuyobozi bw’Akarere ka Gicumbi buvuga ko bumaze guha akazi abarenga 1600 bunasubiza mu ishuri abarenga 400 bo mu Mirenge ihana imbibi n’Igihugu cya Uganda bubakuye mu kwambutsa, gucuruza no gukwirakwiza ibiyobyabwenge na magendu ndetse n’abandi bajyaga gushaka akazi kadafatika mu Gihugu cya Uganda.
Niyomugabo Claude yari amaze imyaka 2 akora akazi k’uburembetsi mbere yuko abukurwamo n’Akarere, yishimira ko ari kwiga gukora amashanyarazi kandi ko bizafasha n’umuryango we kubaho neza.
Ati“ Nahoraga mfungwa ibyanjye bifatwa bikamenwa nanahanganye n’ubuyobozi ndetse n’umuryango wanjye ntiwambonaga, ariko ubu niga umwuga bizatuma mbikundisha n’abana banjye.”
Niyomugabo akomeza avuga kandi ko bashimira Akarere kuko kabafasha cyane kwiga igice cy’umunsi bafite ibikoresho byose kandi biiga bahembwa.
Habarimana Patrick nawe amaze amezi 3 yiga kubaka muri TVET Mukarange, avuga ko igihe cyose yakoze uburembetsi usibye gufungwa nta kindi yakuyemo ariko ko ubu Yishimira ko agiye gusaza azi kubaka inzozi yahoranye kuva kera zo kuzaba umwubatsi.
Umuyobozi wa TVET Mukarange, Habimana James, avuga ko abari abarembetsi 66 aribo biga mu ishuri ayobora kandi ko batoranyijwe hashingiwe ku bundi bumenyi bari bafite.
Ati “ Biga kubaka n’amashanyarazi, batoranyijwe hashingiwe ku mashuri bari barize mbere yuko bajya mu burembetesi. Baziga amezi 6 bajye mu imenyereza mwuga (stage/internship) nyuma bahabwe ibikoresho bizabafasha mu buzima busanzwe. Imyigire yabo nta kibazo kuko mu gihe tubamaranye navuga ko ntabibazo bidasanzwe by’imyitwarire turahura nabyo”
Habimana James, yongeraho ko “usibye kubakura mu burembetsi ibi bizanafasha igihugu ku ntego kihaye yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi, nk’uko biri muntego zacyo mu gahunda y’iterambere ya NST1.”
Uwera Parfaite, Umuyobozi w’Akarere wungirijwe ushinzwe iterambere ry’ubukungu avuga ko abari aabarembetsi bahabwa ubufasha buzatuma no mu bihe biri imbere batifuza gusubira mu byo bavuyemo.
Ati “ Hari abarenga 1600 twahaye akazi ko gukora no gutunganya imihanda bakora igice cy’umunsi bagahembwa 2000 ku munsi, hari n’abandi 408 bahawe amahirwe ubu biga imyuga itandukanye muri TVET Mukarange na Cyumba n’ahandi nibasoza kwiga bazahabwa n’ibikoresho bizabafasha gukora ibyo bize.”
Akarere ka Gicumbi ni kwamwe mu Turere duhana imbibi n’Igihugu cya Uganda ari nacyo kivamo inzoga zitemewe na magendu byinjira mu Rwanda, byinjijwe n’abantu biyise abarembetsi, usibye kuba binjiza ibi biyobyawenge na magendu abarembetsi banafatwa nk’abantu bahungubanya umutekano n’ituze rya rubanda.
Norbert Nyuzahayo