Mu karere ka Gisagara mu ntara y’Amajyepfo, mu murenge wa Mamba, inzego z’ubuyobozikubufatanye n’abaturage baragira inama abakinywa inzoga z’inkorano kuzireka kuko zangiza ubuzima.
Abaturage twaganiriye bavuga ko izi nzoga zengwa mu bintu byangiza ubuzima ubundi zikagurishwa kuri make maze abashaka ibitubutse bakaziyoboka.
Umwe mu baturage twaganiriye yagarutse ku bubi bw’izi nzoga ashingiye ku buryo zengwa.
Yagize ati “izi nzoga ntizujuje ubuziranenge rwose kuko abazikora bakoresha ibintu bishobora kwangiza ubuzima, dore ko mu gitoki kimwe bashobora kuvanamo amajerekani 10. Bivuze ko bifashisha ibindi bintu birimo Isukari, pakimaya ndetse ngo hari n’abashyiramo ifumbire mvaruganda iyi twita ire.”
Sibomana wo mu kagari ka Kabumbwe we yatubwiye ko ziriya nzoga bazinywa kubera ko zihendutse kandi n’icupa ryayo riba ari rinini.
Yakomeje agira ati ” iyo uguze ibicupa 2 uba uguze inzoga nyinshi kurusha uwanyoye cunga umuntu 2.Urebye uba unyoye nka Cungumuntu 4, ayo mafaranga rero ntiwayabona, bigatuma twihitiramo kwinywera igikwangari.”
Cyambari Jean Pierre, umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Mamba avuga ko inzoga z’inkorano ziteje ikibazo gikomeye mu buzima bw’abo ayoboye.
Yagize ati” mu murenge wacu nibyo koko hari imyumvire iri hasi bituma abaturage bacu bihitiramo kwinywera izo nzoga z’inkorano batitaye ku buzima bwabo, babinywa rero bikabatera indwara nka Diabette, imivuduko y’amaraso n’ibindi,”
Akomeza avuga ko nk’ubuyobozi bw’umurenge wa Mamba bakomeje ubukangurambaga kugirango abaturage bamenye ko amagara aseseka ntayorwe.
ati” birinde ziriya nzoga n’ubwo zigura make bwose zica ubuzima kandi ntakiruta ubuzima bwacu.”
Izi nzoga benshi bita Igikwangari, Tsura ingutiya,Yewe muntu n’andi mazina menshi zimaze kuba ikibazo dore ko usanga umuntu yarasaziye imburagihe wamureba ukamwikanga mo muzehe kandi akiri muto.
Masengesho Louis