Kuva m’urukerera rwo kuri uyu wa 13 Ugushyingo rwongeye kwambikana mu gace ka Gishishe, aho ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abambari bazo barimo FDLR/ Foca bayobowe na Nyirandekwe bakunze kwita Kaduruvayo bahanganye bikomeye n’inyeshyamba za M23.
Iyi mirwano yatangiye ahagana mu masa Kumi n’imwe za Mugitondo, kugeza na n’ubu twandikaga iyi nkuru, imirwano ikaba yari igikomeje.
Iyi mirwano ikomeye biravugwa ko buri ruhande rwihagazeho k’uburyo habuze utirimuka ariko ngo bikaba byatewe n’uko inyeshyamba za M23, zari ziherereye k’umusozi wa Cyahi aho bageze baturutse mu misozi bibangikanye ya Kagando, aha rero ngo bakaba bari hejuru y’abo bahanganye.
Ibi nibyo byatumye bamwe mu bazalendo batangira kuvuga ko iyi mirwano ya none n’ubwo FARDC ifite ibikoresho ngo ishobora no kwisanga yatsinzwe rwose.
Aka gace gasanzwe gatuwe cyane kandi gakungahaye k’ubuhinzi ngo mbere y’uko imirwano iberamo, aba FARDC basabye abaturage bose kuhava , babamenyeshya ko nibaramuka bahagumye M23 ikahabasanga bose bazahita bicwa kuko bazaba ari ibyitso.
Aba baturage bose bahise bava muri ibi bice bahungira mu duce twa Miliki, Kanyabayonga na Kibirizi, aho inzara ibamereye nabi n’ubwo bagiye bari bejeje.
Umuhoza Yves
Rwanda Tribune.com