Mu mugi wa Goma habereye umukwabu wafatiwemo abantu 8 bakekwago gushakira abantu b’ abasore bafifite ingufu bo kujyana mu mutwe w’ inyeshyamba za M23 uhanganye n’ igisirikari cya Repubulika ya Demokarasi ya Congo FARDC n’ abo bafatanyije.
Kamanda w’ingabo za karere ka gisirikare ka 34 mu mujyi wa Goma mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, yatangaje ko hafashwe abantu 8 bakekwaho gushakira M23 abantu bayijyamo, bakaba barafashwe ku munsi w’ejo hashize.
Ibi yabitangaje ku wa Gatandatu ubwo yerekanaga itsinda ry’abantu cumi na batanu batawe muri yombi mu gikorwa cya buri Cyumweru cyiswe “Safisha mji.” cyangwase Sukura Umujyi kibera mu mujyi wa Goma
Muri abo bafashwe harimo umusirikare wo muri brigade ya 11, Abanyarwanda bari mu gihugu cya RDC mu buryo butemewe, abacuruza ibiyobyabwenge n’urubyiruko bafatiwe mu duce dutandukanye two muri uy’u mujyi wa Goma, no muri teritware ya Nyiragongo.
Ku bwe, avuga ko aba bantu bakomoka k’umwanzi kandi ko bari batangiye gushakira umutwe wa M23 abarwanyi rwihishwa mu gihe uyu musirikare wo muri brigade ya 11 we akurikiranyweho gukwirakwiza amasasu mu baturage mu gihe cy’intambara.
Uyu komanda w’ingabo za RDC zo muri brigade ya 34, ya nemeje ko muri teritware ya Nyiragongo ariho amabandi yose ajya gukorera mu mujyi yihishya, ari naho kandi bategurira ubujura n’ibindi byaha bakora.
Ndetse kandi urubyiruko rwo mu bice byo muri teritware ya Nyiragongo, ahanini mu gace k’ ahitwa Majengo, Kasika na Katoyi, rwemeje ko ari bo bambuye imbunda umupolisi, igihe yari kuri bariyeri yo mu muhanda, mu cyumweru cyashize nkuko bitangazwa n’uyu muyobozi.
Iki gikorwa cya Safisha Mji, uyu muyobozi avuga ko yagikoze rwihishwa kugira ngo abashakishwa bataja kwihisha, ari nayo mpamvu cyafatiwemo n’ umusirikari wa leta. Ku rundi ruhande, ariko abenshi mu bagiye bafatwa muri ubu buryo, bagiye boherezwa i Kinshasa, kandi amahirwe y’uko n’aba boherezwayo niyo menshi kugira ngo bakanirwe urubakwiye.
Rwandatribune.com