Mu Ijoro ryo kuri uyu wa 25 Mutarama 2024, abaturage barimo umusirikari wo mu itsinda ry’Ingabo zirinda Perezida baraye bahitanywe n’abantu bitwaje intwaro bikekwa ko ari abo muri Wazalendo.
Aba baturage barimo umwana w’amezi 18, umubyeyi we hamwe n’undi musore baguye mu mujyi wa Goma mu gace ka Bujovu na Kabunambo hafi y’ikibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma.
Ibi kandi bibaye mu gihe abagize Wazalendo bakomeje kwinubira ko Leta ya Congo ikomeje kubatererana mu gihe bo bari mu kazi kandi ko iyo hagize ukomereka bigorana ku mwitaho.
Abaturage bo muri Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bakomeje kwinubira imyitwarire yaba Wazalendo bitwaza ko bari kurwanya inyeshyamba kandi aribo babahungabanyiriza umutekano kuzirusha.
Nyamara n’ubwo bimeze gutyo, ubutegetsi bwa RDC bwo bukomeje gushimagiza abagize Wazalendo, bavuga ko bari gukora akazi bahawe neza.
Adeline Uwineza
Rwandatribune.com