Goma: Abasirikare bakuru baturutse mu karere bongeye guhurira mu nama y’umutekano
Abasirikare bakuru barimo n’abo mu nzego zishinzwe iperereza baturutse mu bihugu bigize Akarere k’Ibiyaga Bigari bahuriye i Goma kuri uyu wa 11 Werurwe 2020 mu nama yigaga ku buryo bwo guhangana n’umutekano muke ubangamiye akarere.
Mu kiganiro Umunyamakuru wacu uri i Goma yagiranye n’Umuvugizi w’Ingabo za Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, Gen. Léon Kasonga, yagize ati:byose bizagerwaho habayeho guhanahana amakuru. Kandi turi hano kugira ngo tuganire igishoboka ngo tuzamure uburyo duhanamo amakuru azatuma tubasha kurandura imitwe iteza umutekano muke mu karere.”
Tanzania, u Rwanda, u Burundi, Uganda na RD Congo ni byo bihugu byahagarariwe muri iyi nama, hiyongeraho n’abahagarariye ingabo z’Amerika ziri mu butumwa bw’amahoro muri Afurika (AFRICOM) ndetse n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye ziri mu butumwa bw’amahoro muri RD Congo, MONUSCO.
Iyi nama ije ikurikiye indi yabaye mu mpera z’Ukwakira 2019 i Goma nayo yigaga ku buryo bwo guhangana n’umutekano muke ubangamiye ibihugu bigize aka karere, cyane cyane guhangana n’imitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba y’iburasirazuba bwa RD Congo.
Repubulika iharanira demokarasi ya Congo kuva aho ubutegetsi bw’uwari Perezida wa Zayire Mobutu Seseko yaje kuba Rd Congo buhirikiwe agasimburwa na Nyakwigendera Desire Kabila,iki gihugu kirabarirwamo imitwe yitwaje intwaro 176,muri iyo mitwe 6 n’iya abanyarwanda,3 n’iya abarundi naho umwe n’uwa Uganda witwa ADF NALU.
Mwizerwa Ally i Goma muri Rd Congo