Mu burasirazuba bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo hakomeje kuvugwa uruntu runtu mu baturage, kubera ingabo z’umuryango mpuzamahanga zibarizwa muri iki gihugu nyuma y’uko zitambutse mu mu jyi muto wa Sake abaturage ba bakazivuza amabuye bavuga ko ntacyo zibamariye zigomba kubavira mu gihugu.
Ibi byatangiye gukura nyuma y’uko abaturage bo muri Masisi mu isantere ya Sake bafashe icyemezo cyo gutega imodokari z’umuryango w’Abibumbye MONUSCO iubwo zanyueraga muri kariya gace bakazi minjagira mo amabuye, bavuga ko ntacyo zibamariye.
Nyuma y’iki gikorwa cy’abaturage bo muri Sake abaturage bo mu mujyi wa Goma nabo basisiye bavuga ko nabo bagomba kubyutsa imyigaragambyo yo kwamagana izi nngabo mu gihugu cyabo.
Imyigaragambyo ikaze yo kwamagana Ingabo ziri mu butumwa bw’Umuryango w’Abibumbye yaherukaga mu ntangiriro z’uyu mwaka ubwo habaga imyivumbagatanyo mu mujyi wa Goma bikaza kurangira bimwe mu bikorwa remezo by’uyu muryango bitwitswe n’abigaragambyaga.
Ibi kandi byongeye kuba bibi ubwo umutwe wa M23 wotsaga igitutu ingabo za FARDC, ukayinesha mu rugamba bari bahanganyemo, bigatuma Abanye congo barakarira MONUSCO bayishinja kutagira icyo ibafasha.
Kuri iyi nshuro, Abanyekongo bo muri Santere ya Sake muri Masisi muri Kivu y’amajyaruguru,ibintu byabaye kuri uyu wa21 Mata 2023.
Si ubwambere abaturage bo muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo biraye mu mihanda cyangwa bakazamura ijwi bamagana abaje kubafasha kugarura amahoro mu gihugu cyabo kuko byabaye nk’umuco kuri bo.