Hashize iminsi havugwa intambara itoroshye mu nkengero z’umujyi wa Goma,intambara yagiye igaragaramo ugutsindwa gukabije kw’ingabo za Leta ya Congo hamwe n’abo bafatanije,gusa noneho nyuma y’uko M23 yigaruriye ibice bitandukanye, abaturage bo mu mujyi wa Goma bongeye kwikoma abo bakeka ko baba bafitanye isano n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakabica.
Ibi byagaragaye k’umugoroba wo kuri uyu wa 09 Ugushyingo 2023 ubwo bigabizaga umusore bakekaga ko afitanye isano n’abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda bakamuhondagura ndetse bagahitamo kumutera amabuye kugeza ashize mo umwuka.
Ibi bikorwa bya kinyamaswa biba biri gukorwa Leta ya Congo irebera nyamara ntibagire icyo babikoraho mu gihe bamwe mu bashizwe umutekano baba bari aho barebera, nk’uko byagenze kuri uyu wishwe nimugoroba abapolisi bari aho barebera kugeza igihe bazaniye amapine yo gutwika uwicwaga.
Ubu bwicanyi ndenga kamere bwongeye kubura muri uyu mujyi mu gihe byasaga n’ibyari byaratuje, gusa ugasanga ubuyobozi bw’iki gihugu nabwo bubigiramo uruhare kuko ibi byose bikorwa ku manywa y’ihangu abantu bose babibona, ariko ntibajya bakurikiranwa ngo babiryozwe.
Uyu mujyi utuwe n’abarenga Miliyoni 2 bo mu moko atandukanye ukomeje guhezwamo abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda k’umugaragaro, ibintu bigenda bitizwa imbaraga n’abategetsi batandukanye, dore ko muminsi yashize umupolisi wari ukuriye abandi mu mujyi wa Goma yumvikanye abwira abaturage gufata imihoro n’ibibando ngo bahige abo bose bakoresha ururimi rw’ikinyarwanda.
Nyuma ye humvikanye Gen Yave nawe atangaza ko umwanzi wabo ari umwe bagomba guhiga bivuye inyuma. Ibi kandi byagiye bigaragazwa n’ibikorwa byagiye bikorerwa bamwe mu bari mu butegetsi bwa Leta ya Congo, aha twavuga nka Depite Mwangacucu, wakatiwe ibihano bikakaye nyuma yo gushinjwa gukorana n’u Rwanda.
Ibi byose bigashyira akadomo ku bikorwa bibi biri gukorerwa n’abaturage babikorera abavuga ururimi rw’Ikinyarwanda, kuko bahabwa ingero n’ubutegetsi bwo hejuru.
Yves Umuhoza
Rwanda Tribune.com