Umujyi wa Goma usanzwe ari umurwa mukuru w’intara ya Kivu y’amajyaruguru, abaturage bahiye ubwoba kubera kwikanga ko umutwe wa M23 wabagaba ho ibitero.
Ubu bwoba bwakuruwe n’uko Sosiyete Sivile ya Bunagana yatanze amakuru ko izi nyeshyamba zimaze iminsi zinjiza abandi barwanyi bashya, muri ayo makuru bavuga ko bashobora kuba barinjije abagera kuri 250.
Muri ayo makuru bagatangaza ko izi ndwanyi ziherutse kwinjira baherereye ,mu kigo izi nyeshyamba zitorezamo abasirikare giherereye I Tchanzu hannyuma bazahava berekeza I Kibumba muri Teretwari ya Nyiragongo.
Aya makuru kandi akomeza avuga ko hari abasirikare ba FARDC bamaze kwigumura bashaka kwiyomeka kuri M23 bakaba baherereye ahitwa Katale.
Andi makuru avuga ko Inyeshyamba za M23 Zikomeje kugaragaza imbaraga nyinshi mu gace Nyiragongo kandi ko zishobora gutegura igitero gishobora guterwa mu mujyi wa Goma, Umurwa mukuru w’iyi ntara.
Mu cyumweru gishize, izi nyeshyamba zatanze agahenge mu turere twa Rutshuru na Masisi, ndetse muri iyi minsi izi nyeshyamba zarekuye k’ubushake uduce tumwe na tumwe zari zarigaruriye turimo ; Karuba, Mweso, Kilorirwe, Mushaki na Sake two muri Teritoire ya Masisi.
Abayobozi b’urubyiruko muri DRC (Badilika Asbl) bakaba basabye Guverinoma ya Congo gushakira umuti urambye ikibazo kiri mu burasirazuba bwa Congo bitaba ibyo nabo bakayoboka M23.
Aba baturage baravuga ibi mugihe Kibumba iri mu maboko y’umuryango w’Afurika y’iburasirazuba EAC.
Uwineza Adeline