Abatawe muri yombi beretswe itazangazamakuru n’ ubuyobozi bw’uy’umujyi wa Goma uzwi nk’umurwa mukuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru. Nk’uko byasobanuwe, aba batawe muri yombi bafatanwe n’imbunda zabo zirindwi zirimo izo mu bwoko bwa AK-47 ndetse zihita zishikirizwa akarere ka gisirikare ka 34.
Muri aba batawe muri yombi, barimo abasirikare ba FARDC batanu, mu gihe abandi bane ari abo muri Wazalendo. Ibyaha bashinjwa ni ukugenda amajoro biba no guteza umutekano muke, n’ibindi byaha bikaze.
Amakuru yatanzwe n’uru rwego rushinzwe umutekano i Goma avuga ko aba bafashwe mu gihe barimo gutongana bapfa ibyo bari bibye mu gace kitwa i Rusayo ko muri Teritware ya Nyiragongo.
Bivugwa ko uwo musirikare wo mu butumwa bwa SADC wishwe na Wazalendo ko yishwe mu ijoro ryo ku itariki ya 19/07/2024. Umuyobozi w’umujyi wa Goma, komiseri Faustin Kamand Kapend, yijeje Abanye-goma ko inzego z’ umutekano zikomeje kuba maso kugira ngo zisenye imiyoborere yose y’abagizi ba nabi.
Yagize ati: “Akazi kacu ntigacika intege, twari hasi nta guhagarika umutima, twabonye umwanya wo gukora iperereza kandi Imana ishimwe n’amakuru meza dufite n’uko twashenye ku ruhande rumwe, agatsiko k’abagize umutwe wa Shitani, brigade ya 11 yo gukwirakwiza amasasu.”
Mu gusoza, ubu buyobozi bw’inzego zishinzwe umutekano muri Goma bwasabye abaturage gufatikanya n’abashinzwe umutekano kugira ngo bahashye ibisambo, kandi ko mu gihe bafatikanije bose muri icyo gihe bazanesha abajura n’abandi bahungabanya umutekano bose.
Ibi bibaye mu gihe ihuriro ry’ imiryango itegamiye kuri leta ikorera muri uyu mujyi wa Goma mu ntara ya Kivu y’ Amajyaruguru ku cyumweru tariki ya 11 Kanama, ryatangaje ko muri uyu mujyi, abantu bagera kuri 78 bibasiwe n’ ibikorwa by’ ubwicanyi abandi batandatu barashimutwa mu kwezi gushize kwa Nyakanga.
Muri iyi nyandiko, kandi iri huriro ryagaragaje yagaragaje na none ibyaha 23 byo gutwikira abantu, gufata ku ngufu, kwibasira abantu, ubujura bukorwa amanywa n’ ijoro, byose biherekejwe n’ urusaku rw’ imbunda rwa hato na hato rukunze kumvikana muri uyu mujyi bigizwemo uruhare na bamwe mu basirikari n’abapolisi b’ igihugu ndetse n’ abarwanyi baturuka mu mutwe wa Wazalendo.
Rwandatribune.com