Abatuye umujyi wa Goma n’ibindi bice by’intara ya Kivu y’Amajyaruguru bateguje ubuyobozi ko hagiye kuba indi myigarambyo yamagana MONUSCO n’ubuyobozi buyoboye iyi ntara mu bihe bidasanzwe (Etat des Siége).
Abinyujije mu nyandiko imenyesha yandikiye umuyobozi w’Intara na Guverinoma ya Congo Kinshasa, Me Nzially Nzially Lumangabo uvuga ko ari umunyamategeko w’Abaturage, yagaragaje ko ngo batagishoboye kwihanganira na gato MONUSCO, ndetse anavuga ko bamwe muri bo no kubona imodoka zayo bisigaye bibatera ikibazo.
Aha ngo niho bagera basaga ko nta mananiza ubu butumwa bugomba kuva igitaraganya ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Muri iyi nyandiko kandi, Me Lumangabo asaba leta kwerekana aho igeze ikora iperereza ku basirikare ba MONUSCO barashe mu bigaragambya bakicamo bamwe mu myigaragambyo iheruka kuba.
Iyi nyandiko isoza isaba Perezida Tshisekedi na Guverinoma ye gukuraho ibihe bidasanzwe byashyizwemo, aho ubutegetsi bwose bw’intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri buri mu maboko y’abasirikare.
Me Lumanganbo asaba ko Leta irekura abafunzwe bazira kwigaragambya, ibuza kandi imodoka za MONUSCO gukomeza gutembera mu mihanda ya RD Congo .
Yavuze ko imodoka ya MONUSCO irongera kugaragara itembera mu mihanda y’igihugu birafatwa nk’ubushotoranyi ku baturage bityo, harahita hatangira indi nkundura ishobora kubamo amabi menshi.