Guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa 5 Gashyantare 2023,bamwe mu batuye umujyi wa Goma bazindukiye mu myigaragambyo bavuga ko igamije kwamagana Umutwe wa M23.
Aba baturage, bavuga ko iyi myigaragambyo igamije gusaba no kotsa igitutu Umutwe wa M23 ,kuva mubice byose wigaruriye muri Teritwari ya Rutshuru, Nyiragongo na Masisi.
Bakomeza bavuga ko Umutwe wa M23, ukomeje kwigaruri ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru na Msisi ndetse ko ifatwa ry’utu duce ryatumye umuhanda Rutshuru-Goma na Goma-Kitshanga itakiri nyabangendwa bikaba bitangiye kubagiraho ingaruka.
Abigaragambya basabye ingabo za EAC kuva ku butaka bwa DRC vuba na bwangu ngo kuko nyacyo zirigukora ngo ziigabe ibitero kuri M23.
benshi mu bitabiriye iyi myigaragambyo ,biganjemo urubyiruko aho bafunze imwe mu mihanda yo muri uyu mujyi ,bitumye ibikorwa by’ubucuruzi bisa n’ibihagarara .
Ni imyigaragambyo ibaye mu gihe ejo kuwa 4 Gashyantare 2023, Abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa EAC bahuriye I Bujumbura mu Burundi mu rwego rwo kwiga ku kibazo cy’Umutekano mucye mu Burasirazuba bwa DRC no gusuzuma uko imyanzuro ya Luanda na Nairobi iri gushyirwa mu bikorwa.