Umuyobozi wa Polisi ya RD Congo Commissaire General Amully Bahigwa yahagaritse mu nshingano Colonel Van Kasong Ngoy wari ushinzwe ishami ry’imiyoborere muri polisi ya Kivu y’Amajyaruguru amuziza kwinjiza abanyarwanda muri Polisi ya Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Nkuko ibaruwa No 0939/PNC/CIATGEN/0691 yanditswe kuwa 8 Mata 2022 Rwandatribune ifitiye Kopi ibigaragaza, Colonel Kasongo bivugwa ko yahaye imyambaro ya Polisi abantu 100 barimo n’abafite ibyangombwa by’u Rwanda mbere y’uko abagaragaza nk’abapolisi kandi nta cyangombwa na kimwe abiherewe n’abamukuriye.
Ubuyobozi bwa Polisi ya Congo Kinshasa buvuga ko uyu mupolisi agikorwaho iperereza ari nako hashakishwa ibimenyetso. Mu gihe ibimenyetso byaba bimuhamije icyaha, Col Kasongo wari umuyobozi wa Polisi wungirije ushinzwe imiyoborere mu ntara ya Kivu y’Amajyarugu yahita yamburwa ububasha bwo kwitwa umupolisi ndetse akaba yanakurikiranwaho ibyaha by’ubugambanyi nk’uko amategeko ya Congo Kinshasa abiteganya.
Nubwo ubuyobozi bwa Polisi ya DRC buvuga ibi ariko, ntibwagaragaje koko ibyangobwa by’abo bavugwaho kuba abanyarwanda nk’uko inkuru ya Masharikidrc.net isoza ibitangaza.