Ku mugoroba wo kuri uyu wa 28 Nzeri muri Stade de l’Unité iherereye mu mujyi wa Goma haraye hatewe igisasu cyo mu bwoko bwa Bombe gihitana umuntu umwe abarenga 10 barakomereka.
Iki gisasu byamenyekanye ko cyatewe n’umusirikare wa FARDC by’impanuka kuko yari ari mu modokari ya Gisirikare iri kugenda,hanyuma imbunda yari afite irasa ama Bombe akaza gukora ku mbaritso yayo bikarangira arashe ariko by’impanuka bivuze ko atari yabiteguye.
Ibi kandi byatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara na Liyetona Koroneli Ndjike Kaiko Guillaume,kuri uyu wa 28 Nzerinyuma y’uko iki gisasu gituritse.
Uyu mu Koloneli yatangaje ko iki gisasu cyatewen’umusirikare wari ufite imbunda yo mu bwoko ya RPG-7 iki gisasu kikaba cyahitanye umuntu umwe abandi 12 bagakomereka ubu bakaba bari kuvurirwa ku bitaro by’intara ya Kivu y’amajyaruguru.
Uyu musirikare akavuga ko iki gisasu cyavuye mu mbunda ubwo yari yicetse hasi, Bamwe mu bari bari hafi y’iyi stade bavuga ko hahise haba impagarara ubwo bari bamaze kumva icyo gisasu no kumenya ko cyaba cyishe abantu.
Itangazo ry’umuvugizi w’ubutegetsi bw’iyi ntara rivuga ko mu bakomeretse harimo n’uwo musirikare wari ufite iyo mbunda ya RPG-7 igisasu cyavuyeho.
Icvyakora ntacyo inzego za Sosiyete Sivile zabivuzeho ku geza ubwo twandikaga iyi nkuru.
Uwineza Adeline
Rwanda Tribune