Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere tariki 05 Kanama 2024, mu mujyi wa Goma haramukiye imyigaragambyo iri gukorwa n’urubyiruko rwo muri uyu mujyi igamije kwamagana ubugizi bwa nabi buri muri ako gace ndetse na Leta ikaba ntacyo ibikoraho.
Uduce dutandukanye two mu mujyi wa Goma twamaze gufungwa n’abigaragambya nka Katoyi, Majengo na Kasika.
Bimwe mu byarakaje abigaragambya nuko ibyaha by’urugomo bibarizwa muri uyu mujyi bikorwa n’abantu bitwaje intwaro n’abambaye impuzankano y’igisirikare cya letaya Congo.
Bimwe mu byaha birikwamaganwa harimo ubujura, ubwicanyi, gufatwa ku ngufu n’ibindi.
Uyu mujyi ukubiyemo ingabo nyinshi zitandukanye zirimo iza Leta, imitwe yitwaje intwaro nka FDLR na Wazalendo, igisirikare cy’u Burundi, iziri mu butumwa bw’amahoro bwa Loni n’ingabo z’umuryango w’Afurika y’Epfo.
Uru ruhurirane rw’izi ngabo rukaba ari rumwe muzitungwa intoki mu kuba zaragize uruhare mu kwiyongera k’ibyaha n’ uru rugomo rukabije muri uyu mujyi wa Goma
Uru rugomo rwari rwarafatiwe ingamba nko kubuza ibinyabiziga kugenda mu masaha y’ijoro ariko biba imfabusa.
Umujyi wa Goma ni wo mujyi mukuru kandi munini mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru mu burasiraziba bwa Congo. Uherereye mu majyaruguru ya Kivu kandi uhanye imbibi n’umujyi wa Gisenyi mu gihugu cy’u Rwanda.
Cynthia NIYOGISUBIZO
Rwandatribune.com