Amakuru agera kui Rwandatribune aravuga ko umutwe w’ inyeshyamba za M23 waba warafashe bugwate abarwanyi barindwi b’Abacancuro b’abazungu aho waba witeguye kubereka itangazamakuru.
Amasoko ya Rwandatribune ari mu gace ka Bweramana, hafi y’umujyi wa Sake avuga ko hari abarwanyi b’abacancuro bakomoka mu gihugu cya Romaniya, baba barafashwe n’ umutwe wa M23 mu mirwano imaze iminsi ibera hejuru y’imisozi ya Sake.
Abacancuro b’Abanyaromaniya bakaba barafashwe mu minsi itandukanye aho bamwe bafatiwe mu gace ka i Kirupo abandi bafatirwa mu bice bya Bweramana, umwe mu barwanyi ba M23 utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye isoko ya Rwandartibune iri Mugunga ko M23 yiteguye gushyira hanze amakuru y’abo barwanyi.
Si ubwambere aba banyamahanga b’ uruhu rwera bahuriye n’ uruvagusenya mu mashyamba ya Congo kuko no mu ntangiriro z’ uyu mwaka izi nyeshyamba za M23 zerekanye ibyangombwa by’abacanshuro babiri bakomoka muri Romania baguye ku rugamba muri Masisi.
Umuvugizi wa politiki w’uyu mutwe, Laurence Kanyuka kuri Twitter yagaragaje imirambo y’abantu bafite uruhu rwera n’ibyangombwa biriho amafoto yabo.
Agace ka Bweramana gaherereye muri Gurupoma ya Mufunyi Shanga, muri Teritwari ya Masisi kakaba ari agace kari mu masunzu ya Sake, ako gace kakaba kamaze igihe ari itsibaniro ry’imirwano ihuriweno n’ ihuriro ry’ abarwanyi barwana ku ruhande rwa leta ya Congo ari namwo aba bacanshuro babarizwa aho bahanganye n’ umutwe wa M23 Urwanya leta.