Ubuyobozi bwa Sosiyete Sivili ikorera mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru bwateguye imyigaragambyo yamagana MONUSCO n’inzobere z’Umurynago w’Abibumbye zasabye ko M23 yakwinjizwa mu gisirikare cya Congo Kinshasa(FARDC) hagamijwe gushaka ituze n’amahoro arambye mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Nk’uko itangazo rya Sosiyete Sivili ririmo gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga ribivuga, imyigaragambyo itenaijwe kuwa Kane tariki ya 25 no kuwa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022, izabera mu mujyi wa Goma.
Bavuga ko impamvu y’iyi myigaragambyo ari uko basanze MONUSCO nta gahunda ifite yo kuva ku butaka bw’iki gihugu, gusa bemeza ko kuba yarakuye abasirikare bayo mu mujyi wa Butembo byaturutse ku myigaragambyo n’igitutu bashyizweho n’abaturage binyuze mu myigaragambyo.
Bakomeza bavuga ko kwigaragambya barwanya MONUSCO ari igikorwa cyiza, kuko bizatuma iva muri iki gihugu, bityo bahagarike uburyo bemeza ko yakoreshaga iha intwaro imitwe yitwaje intwaro kugirango ibone uko iguma muri iki gihugu yitwaje kurwanya imitwe yo ubwayo yihereye intwaro.
Bavuga kandi ko batakwemera gushyigikira imyanzuro y’inzobere za UN zagaragaje ko M23 yakwinjizwa mu gisirikare cya FARDC, ibi ngo babishingira ku kuba M23 na ADF ari imitwe ikomeje kujujubya abaturage ba Kivu y’Amajyaruguru, by’umwihariko , Rutshuru na Beni.
Inzobere z’Umuryango wabibumbye ziherutse gushyikiriza Raporo zakoze ku mutekano muke mu burasirazuba bwa Congo, Umuryango Uharanira uburenganzira bwa Muntu, Amnesty International , zinaherako ziyisaba ko yaganiriza Leta ya Kinshasa iyisaba kwinjiza abarwanyi ba M23 mu gisirikare cya Leta bityo bigakemura ikibazo cy’umutekano muke ugaragara mu burasirazuba bw’iki gihugu.
Imyigaragambyo irwanya MONUSCO iheruka mu mijyi ya Goma Butembo, Beni ,Uvira n’ahandi yaguyemo abarenga 28 barimo abakozi ba MONUSCO 3.
Bariya harimo kata 2,
1/hariyo FDLR yigaruriye uburasirazuba bwa RDC ikaba ishaka kwihererana abatutsi baho ikabarimbura l’ONU itagihari
2/FDLR iratinyaka ko M23 yakwinjira muri Leta ibanje gusaba ko yaguma iwabo hazahajwe n’aba Anti-Tutsi kugirango iharinde ndetse icyure imiryango y’abatutsi yajugunywe ubwo interahamwe zageraga Zaïre.n’uko zabagize nk’uko zari zaragize abo mu Rwanda mu 1959 babangaza imahanga