Amakuru aturuka i Goma aravuga ko kuri uyu wa Gatanu muri uyu mujyi wo mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru harashwe ibisasu bibiri bihitana abantu 8.
Ibi byabaye Kuri uyu wa gatanu, tariki ya 3 Gicurasi mu gitondo, mu nkengero za Goma, mu gace ka Mugunga ahasanzwe hari inkambi y’impunzi z’abanye-Congo zavuye mu byabo hatewe ibisasu bikekwa ko byatewe n’inyeshyamba za M23 byahitanye basivili bagera ku 8
Ni Ibisasu byaturikiye ahitwa Lushagala, biherereye mu nkambi y’abantu bimuwe mu karere ka Mugunga, mu burengerazuba bw’umujyi wa Goma muri Kivu y’Amajyaruguru.
Amakuru avuga kandi ko abantu bagera ku icumi bakomeretse. Byongeye kandi, habayeho gukozanyaho hagati y’ ingabo za Kongo n’abo bafatanyije kurwanya I nyeshyamba za M23 muri ako gace kuva mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu.
Urusaku rwinshi rw’imbunda nini n’into rwumvikanye ahagana mu ma saa 10h30 za mugitondo. Ari nabwo ikibombe kinini cyaguye ahitwa Lushagala, mu gace kahitwa ku Ki Machini, muri Karitsiye ya Mugunga.
Ibi byabaye byakuruye uburakari bw’abaturage bamaze amezi Atari make muri iyi nkambi baturutse muri za Sake-Shasha-Minova, aho bavuga ko babayeho nabi kuko ntamfashanyo babona
Ibi byatumye haba imyigaragambyo ikaze yatumye abaturage birara mu muhanda wa Goma-Sake maze bawuzuzamo ibirundo by’amabuye barawufunga
Abapolisi bakaba bagerageje gutatanya abigaragambya bakoresheje imbundamu rwego rwo kubatatanya no kubaca intege no kubakura mu mihanda. Ibintu byakuruye impagarara mu baturage bo muri ako gace kuva mu gitondo.
Byongeye kandi, guhera mu gitondo cyokuri uyu wa gatanu habayeho kurasana hagati y’ingabo zirwana ku ruhande rwa Congo n’inyeshyamba za M23 intambara yabereye mu misozi ikikije umujyi wa Sake.
Amakuru atugeraho akaba avuga ko ibi byabaye nko kwihorera kuri ibyo bisasu kubera, Ibisasu bibiri byarashwe kimwe kikaba cyaguye mu nkengero z’inkambi z’abaturage bimuwe mubice bya Mugunga mugihe ikindi cyarashwe muri Karitsiye ya Lac Vert.
Icyakora kuva mu mpera z’umwaka ushize Goma yagiye iraswamo ibisasu ahanini byabaga biturutse muri Teritwari ya Masisi, ahamaze igihe habera imirwano hagati y’Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n’inyeshyamba zo mu mutwe wa M23.
Ni imirwano yongeye kubura muri iki cyumweru ndetse isiga M23 yongeye uduce turimo aka Rubaya gakungahaye ku mabuye y’agaciro ku two ugenzura.
Rwandatribune.com