Umujyi wa Goma, umujyi ufatwa nk’umurwa mu kuru w’intara ya Kivu y’Amajyaruguru, ukomeje kugaragaramo ihohoterwa rikabije rikorerwa abasivili bikozwe n’umutwe w’insoresore za Wazalendo ndetse na bamwe mubasirikare ba FARDC aho no kuri uyu wa gatanu, tariki ya 12 Mata,2024 hatoraguwe imirambo ibiri y’abaturage bishwe baboshye yatoraguwe inyuma ya Katedrali ya Kituku, mu karere ka Kyeshero I Goma.
Umuyobozi w’aka karere Françoise Rahabu Namuganga yavuganye na bagenzi bacu bo kuri lesvolcansnews.net yemeza ko abahohotewe baba barishwe batewe amabuye mbere yo kwicwa, bityo agahamagarira abaturage kuba maso.
Yakomeje agira ati: “Twabyutse dusanga imirambo ibiri iboshye mu gace dutuyemo. Biragoye kumva ibyabaye. abishwe bose bakaba bari abasore bakiri bato ”.
Iri hohoterwa ryakorewe aba basore rije nyuma y’iminsi mike itsinda ry’amabandi ryitwaje imbunda ryibasiye abantu batanu bahise bapfa. Ibi bikorwa biteye impungenge abatuye uyu mujyi w’ubukerarugendo kuri ubu usanzwe ugaragaramo umutekano muke.
Ibibazo by’umutekano mu mujyi wa Goma bimaze kuba agatereranzamba, aho ibintu byinshi by’urugomo byangiza ubuzima bw’abaturage.
Abayobozi b’inzego z’ibanze n’inzego z’umutekano bahura n’ikibazo gikomeye cyo u kurinda umutekano w’abaturage no kugarura ikizere cy’umutekano mu baturage.
Abatuye Goma bagaragaza ko bahangayikishijwe n’iryo hohoterwa ribangamira umutekano w’umujyi kandi bigahungabanya ubuzima bwa buri munsi bw’abaturage. Barasaba ingamba zihutirwa zo guhagarika iki kibazo no kurinda umutekano w’abaturage bose.
MUKAMUHIRE Charlotte.
Rwandatribune.com