Abanyeshuri bo mu makaminuza atandukanye yo muri Kivu y’amajyaruguru, bihereje umuhanda mu mujyi wa Goma, mu rwego rwo kwamagana ishimutwa bamaze iminsi bagirirwa, ndetse abenshi bakaburirwa irengero.
Iki gikorwa cyari gihagarariwe n’abahagarariye abandi bakunze kwitwa REC, batangaje ko ibikorwa byose bikorerwa mu mashure yo muri iyo ntara bigomba guhagarara, kubera impamvu y’umutekano muke ubarizwa muri iyi ntara.
Mu nkuru dukesha ikinyamakuru Laprunelle CD, ivuga ko abo bayobozi b’amashuri babwiye iki Kinyamakuru ko Impamvu yabateye guhagarika ibikorwa byose bakora ku mashuri yaza Kaminuza ngo ari uko badafite umutekano mwiza, kuko abanyeshuri bamaze iminsi bashimutwa muri Kivu y’amajyaruguru by’umwihariko mu mujyi wa Goma.
Aba bahagarariye abandi batanze urugero ku munyeshuri witwa Yusufu, washimuswe mu ijoro ryo kuwa 14 Kanama 2023, bikavugwako abamushimuse barigusaba amafaranga angana n’ibihumbi 10 000$ byamadolari y’Amanyamerika.
Bagize bati “Turahamagarira abayobozi baza kaminuza zose guhagarika ibikorwa byokwiga nokwigisha kugira ngo bifatanye na bagenzi bacu ba ISTA kubw’umunyeshuri waho uheruka gushimutwa nabantu baje bitwaje imbunda.”
Iki cyemezo ki kaba cyafashwe nyuma y’uko abanyeshuri bose bari biyemeje gukora imyigaragambyo ariko bakaza gukomwa mu nkokora n’abapolisi.
Kuru yu wa Kane tariki 17/08/2023, aba banyeshuri bageragegeje kwigaragambya mubice bihurira mo abantu benshi ariko byarangiye n’ubundi abashinzwe umutekano babiburijemo.
Abashyirwa mu majwi mu gushimuta aba banyeshuri ku isonga havugwa umutwe w’inyeshyamba ukorana na Leta Wazalendo.