Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara n’ikigo gishinzwe gukwirakwiza amashanyaraza mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru riravuga ko icyo kigo kitagifite ubushobozi bwo gucanira umujyi wa Goma no mu nkengero zawo kubera ko umuyoboro mugari wakwirakwizaga amashanyarazi muri utwo duce wangijwe n’imirwano ihanganishije umutwe wa M23 na FARDC n’abancanshuro bayo.
Guhera kuwa gatandatandu umujyi wa Goma n’inkengero zawo habuze umuriro w’amashanyaraza kubera igisasu FARDC yarashe mu gace ka Kibumba gafitwe n’umutwe wa M23 ibyo bisasu bikaba byaraguye kunkingi y’amashanyaraza ikangirika ibintu byatumye uwo mujyi ubura umuriro no mu nkengero zawo.
kuwa kabiri hashize abayobozi ba Virunga energies basabye impande zihanganye ko zatanga agahenge kugira ngo icyo kigo kibashe kongera gusana umuyoboro mugari ngo umujyi wa Goma no mu nkengero habashe kongera gucanirwa ariko ibyo ntibyabayeho.
Amakuru dukesha abaturage bari mu gace ka Kibumba babwiye umunyamakuru wa Rwandatribune.com ukorera muri ako gace ko igisirikare cya leta ya Kinshansa cyongeye kuzinduka kiminja amabombe k’umutwe wa M23 mu gace ka Kibumba bakaba banenga ingabo zabo ko zabahejeje mu icuraburindi aho gukurikiza ubusabe bwa Virunga energies.
Ingabo za kinshansa ntizihwema guhakana ko arizo nyirabayazana w’imibereho mibi y’abaturage bari mu duce twigaruriwe n’umutwe wa M23 aho zidahwema gukoresha intwaro za rutura zirasa mu duce dutuwemo n’abaturage.
Umutwe wa M23 kuwa mbere watangaje ko nta ruhare wagize ku ibura ry’umuriro mu mujyi wa Goma no mu nkengero zawo.
Mucunguzi obed
Rwandatribune.com