Isaha iyo ari yose Inyeshyamba za M23 zishobora kwigarurira ikigo gikomeye cya Rumangabo.
Inyeshyamba za M23 zirakataje kandi mu mirwano irikubera mu burasirazuba bwa Congo, umunsi ku munsi niko hagenda haba ibitero by’ingabo za M23 ku birindiro by’ingabo za Leta.
Umunyamakuru wacu ukorera mu mujyi wa Goma yadutangarije ko muri uyu mujyi, ibikorwa bikomeje nta kibazo gusa abaturage baganiriye bakaba bafite ubwoba ko isaha iyo ariyo yose uyu mujyi ushobora kwibasirwa n’ibitero by’inyeshyamba bashingiye ku itangazo mpuruza ryasohowe na Ambasade y’Amerika muri iki gihugu, aho Leta zunze z’Amerika zasabye abaturage bayo bakorera mu mujyi wa Goma kwigengesera.
Iminsi ibiri ingabo za Leta zihanganye n’udutero shuma twa M23 mu bice bya Ngugo na Nyesisi ni muri Km 30 uvuye mu mujyi wa Goma, Umusesenguzi mu by’umutekano wa Congo utashatse ko amazina ye atangazwayabwiye Rwandatribune ko Umutwe wa M23 wahinduye amayeri y’imirwanire ko ishusho bitanga ari ukugira ngo uyu mutwe ubanze kwigwizaho imbaraga z’ibikoresho bya gisilikare nyuma uzakomeze izindi gahunda.
Mu ngero zatanzwe ni uko uyu mutwe aho wagiye ugaba ibitero hose wamaraga gusahura imbunda, amasasu n’ibiryo ugahita wisubirira mu ishyamba bigasa n’aho udashaka gutakaza na rimwe abantu n’imbaraga mu ntambara zo kugumana ibirindiro by’aho wafashe kabone n’ubwo ingabo za Leta zagiye zitangaza ko zirukanye abo barwanyi.
Uyu musesenguzi kandi avuga ko mu gihe byakomeza gutyo ikigo cya gisilikare cya Rumangabo cyakwibasirwa n’ibitero by’uyu mutwe mu rwego rwo kujya kwishakiramo ibikoresho bya gisilikare cyane ko aho bivugwa ko izi nyeshyamba zikambitse mu Ishyamba rya Mikeno atari kure cyane nko muri Km15 ujya mu mujyi w Goma.
Ku munsi w’ejo nibwo ikigo gishyinzwe ubukerarugendo muri Congo ICCN cyafashe icyemezo cyo guhagarika ibikorwa by’ubukerarugendo muri Pariki ya Virunga ndetse kivanamo abarinzi ba Pariki kubwo kubarinda ibitero bya M23.
Shamukiga Kambale