Umuyobozi w’umujyi wa Goma, Komiseri wunguririje Franccois Kabeya Makosa yahagaritse imyigaragambyo yari iteganyijwe uyu munsi kuwa 23 Kamena 2023, yo kwamagana inyeshyamba za M23 zitegerejwe mu kigo cya Rumangabo.
ibi byatangajwe mu itangazo yasohoye ejo kuwa 22 Kamena, ribuza abaturage bose gukora imyigaragambyo yari iteganyijwe yo kwamagana inyeshyamba za M23.
Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma bwahagaritse iyi myigaragambyo, bugaragaza ko umutekano umeze neza mu mujyi wa Goma bityo ko nta mpamvu yo gutegura imyigaragambyo yo kwamagana inyeshyamba za M23, biteganijwe ko zigomba kwakirirwa mu kigo cya Rumangabo, kugirango zisubizwe mu buzima busanzwe.
Ahubwo yakomeje asaba abaturage kujya mu bikorwa by’ubucuruzi bwabo mu bwisanzure, nta kindi kibazo
uyu muyobozi , François Kabeya Makosa, yagize ati: “Inzego z’umutekano, n’izindi zose bireba zirimo zirakora ibishoboka byose kugira ngo buri wese yubahirize iki cyemezo.
Twabibutsa ko ubufatanye bw’imitwe y’abenegihugu bwahamagariye abaturage kwinjira mu myigaragambyo kuri uyu wa gatanu, bakabahamagara bavuga ko badashaka ko inyeshyamba za M23 badashaka ko ziza Rumangabo kandi bagasaba ko ingabo z’Afurika y’iburasirazuba zibavira mu gihugu.