Umuyobozi w’Umujyi wa Goma, CSP Kabeya Makosa François yanditse ibaruwa ihagarika imigaragambyo yari iteganijwe none kuwa Kane tariki ya 25 no kuwa Gatanu tariki ya 26 Kanama 2022 mu mujyi wa Goma.
Iyi myigaragambyo yari yateguwe na Sosiyete Sivili, ivuga ko igomba gushyira igitutu kuri MONUSCO kugeza ifashe umwanzuro wo kuva ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo . Banavugaga ko kandi bagomba kwamagana ibyo Inzobere za UN zasabye Leta yabo byo kwinjiza abarwanyi b’umutwe wa M 23 mu gisirikare cy’igihugu FARDC.
Mu matangazo yagiye acikana ku mbuga nkoranyambaga akangurira abantu kuyitabira, yavugaga ko gushyira igitutu ku ngabo z’umuryango w’Abibumbye biciye mu myigaragambyo ari bwo buryo bwonyine bwatuma bava ku butaka bwa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo.
Abigaragambya batangaga urugero bavuga ko kuba MONUSCO yarakuye abasirikare bayo mu mujyi wa Butembo byaraturutse ku myigaragambyo yahakorewe ndetse ikagwamo bamwe mu bakozi b’ubu butumwa.
Mu itangazo ryanditswe n’umuyobozi w’Umujyi wa Goma kuri uyu wa 24 Kanama 2022, yavuze ko imyigaragambyo yose yaba ingendo zikozwe mu mahoro cyangwa ikozwe mu rugomo ibujijwe.
Meya Kabeya akomeza avuga ko uri burenge kuri ibi akajya mu mihanda kwigaragambya arahahurira n’uburakari bw’inzego zishinzwe umutekano zahawe umukoro wo kuryanira amajanja kugirango ziburizemo iyi myigaragambyo.
Abagiragambya bo bavugaga ko mubyo bagomba no kwigaragambya barwanya harimo n’ubusabe bw’Inzobnere z’Umuryango w’Abibumbye zasabye Leta ya Kinshasa ko yakwinjiza inyeshyamba za M23 mu gisirikare cya FARDC hagamijwe kuzahura umutekano mu burasirazuba bw’Igihugu no gushyira mu bikorwa amasezerano ya Addis Ababa yo mu mwaka 2013 yashyizweho umukono hagati ya M23 na Leta ya Congo Kinshasa.
(Valium)