Minisitiri w’Intebe wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Jean Michael Sama Lukonde yageze i Goma ku gicamusi cyo kuri uyu wa Mbere , aho yehise atangaza ko agiye kwikorera igenzura ku miyoborere y’abasirikare bayoboye Intara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri.
Ku kibuga cy’indege cya Goma ,Minisitiri Lukonde yabwiye itangazamakuru ko aje kugenzura umusaruro ibikorwa byiswe Etat de Siege bimaze kugeraho mu gihe gikabakaba umwaka bimaze bitangijwe.
Minisitiri Lukonde kandi yanemeje ko azaboneraho gusura ahateganijwe ko hazabera umuhango wo kwakira Papa Francis uteganya gusura iki gihugu mu minsi iri imbere.
Minisitiri Lukonde yanakomeje ku mirwano imaze iminsi ihanganishije FARDC n’umutwe wa M23 muri iyi ntara , yagize ati” Tuje gutera akanyabugabo abasirikare bacu bakomeje gukora ibikorwa by’ubutwari barinda igihugu n’abaturage bacyo”
Bivugwa ko mu gihe azamara mu mujyi wa Goma, Minisitiri w’Intebe Sama Lukonde azagirana ibiganiro n’abaturage ndetse anakore igenzura ku bikorwa bya Gisirikare bitegurwa n’ubuyobozi bw’intara ya Kivu y’Amajyaruguru.