I Goma hatashye ubwoba budasanzwe nyuma y’iturika ry’imbunda ku marembo y’uwo Mujyi, uzwi nk’u murwa mu kuru w’i Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ni ahagana isaha z’u mugoroba nibwo mu bice byerekeza ku isoko rizwi ku izina rya ‘Alanine,’ mu Mujyi wa Goma, abacuruzi baho bakwiye imishwaro nyuma y’uko bari bumvise ibiturika bya masasu, nk’uko amasoko ya MCN abivuga.
Ay’amakuru avuga ko amasasu yarasiwe hafi no ku marembo yo kwa Perezida, maze abacuruzi biruka bagana mu Mujyi rwagati.
Gusa iy’i nk’uru ikomeza ivuga ko ntakizwi kucyaba cyatumye ayo masasu araswa, ariko bigakekwa ko hoba habaye ukutumvikana hagati mu ngabo zikorera muri ibyo bice bigatuma haba ugusubiranamo.
Ki mwe ho mu bice byo muri teritware ya Masisi, hiriwe imirwano ikaze, hagati y’ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa n’umutwe wa M23.
Ni imirwano ya bereye ahitwa i Nyakajaga n’ahitwa ku Nteko hafi no mubice byitwa Kabaya, muri Grupema ya Matanda, teritware ya Masisi, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Ibi bice byabereyemo imirwano bikaba biri mu ntera y’ibirometre nka 40 n’u Mujyi wa Goma.
Amakuru yizewe Minembwe Capital News ikesha abarwanyi ba M23 avuga ko iyi mirwano yatangiye igihe c’isaha z’igitondo cyakare ikaba yagejeje ubu ku masaha y’umugoroba.
Abo barwanyi banahamirije Minembwe Capital News ko bambuye ihuriro ry’ingabo za Guverinoma ya Kinshasa ibice birimo Kajaga na Nteko.
Iyi mirwano ibaye mu gihe MONUSCO yari yatangaje ko M23 ikomeje kuja imbere ko ndetse ishobora gufata u Mujyi wa Goma ngo mugihe abo ku ruhande rwa leta bogira uburangare.
Florentine Icyitegetse
Rwsndatribune.com