Abaturage bo mu gace ka Birere no mu mujyi wa Goma bararanye ubwoba nyuma y’amasasu menshi yumvikanye k’umupaka wa Congo n’u Rwanda.
Umunyamakuru uzwiho gukora inkuru zicukumbuye mu mujyi wa Goma,Justin Kabumba yabwiye isoko y’amakuru ya Rwandatribune ko abaturage bo mu mujyi wa Goma, n’ahitwa Birere bacitse igikuba nyuma y’amasasu yumvikanye hagati y’umupaka w’u Rwanda na Congo.
Bwana Justin yagize ati” Umusilikare w’u Rwanda yarasiye uwacu mu mbago z’umupaka ahagana ku mbago ya 6 CFMS nibyo byatumye habaho kurasana.
Uyu musilikare abaye uwa gatatu urashwe agerageza kwinjira k’ubutaka bw’u Rwanda ku mbaraga,dore ko uwa mbere yarashwe mu kwezi kwa kanama 2022, uwa kabiri araswa mu gushyingo 2022, none uyu nawe aje yuzuza umubare wa 3.
Abaturage bo muri kariya gace bavuga ko aba basirikare barasanye ku mpande zombi inshuro zirenze imwe, kuko nyuma y’uko uyu musirikare waje arasa, arashwe ndetse akagwa aho, Abanye congo bashatse gutwara umurambo wabo ariko biranga barabireka.
Mwizerwa Ally