Mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, muri Quartier ya Bujovu, mu gace ka Kabutembo, haraye hiciwe umupolisi wa Leta ya Repubulika ya Demokarasi ya Congo.
Uwo mupolisi witwa Kanigi, yishwe arashwe n’Abantu bikekwa ko ari Wazalendo na FDLR.
Amakuru akomeza avuga ko abamwishe bahise bajyana imbunda ye, Umurambo we bakawusiga aho, nk’uko tubikesha abari hafi y’aho ayo marorerwa yakorewe.
Umurambo wa Kanigi, watoraguwe muri Quartier ya Bujovu, mu Gitondo cyo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 8 Ugushyingo 2023.
Ubwo twandikaga iyi nkuru, twahamagaye ukuriye Polisi mu mujyi wa Goma, ngo tumubaze iby’uru rupfu rwa Kanigi telephone ye ntiyadukundira.
Uwineza Adeline
Rwandatribune.Com