Mu mujyi wa Goma, umurwa mukuru wa kivu y’amajyaruguru hiciwe Umupolisi, wari mu kazi ke, aba mwishe baje bitwaje imbunda, imihoro, ndetse n’ibyuma. Ibi bintu byabere muri karitieye ya Katarengwa hafi y’aho bakunze kwita Mon Jolie.
Ibi byabaye mu masaha ya saa mbili z’ijoronk’uko isoko y’amakuru ya Rwandatribune.com ibitangaza, ngo abishe uyu mupolisi ba banje gukoresha imbaraga kugira bamwake imbunda nawe aza kuyirwanira, binaniranye bahita bamwica. uyu mupolisi yishwe hakoreshejwe imihoro n’ibyuma, kuko abaje batabaye basanze yateraguwe ibyuma.
Bamwishe bamusanze mu biro bya Polisi ikorera muriyo karitiye ya Katarengwa.
Gusa nta byinshi biratangazwa ku rupfu rwuyu mupolisi, kuko ubuyobozi bwa Polisi muri ako gace ntacyo buratangaza. Ikindi ni uko nta perereza rirakorwa ngo hamenyekane icyaba cyatumye uyu mupolisi yicwa.
Uwatanze amakuru yagize ati: “Ibyabaye birababaje cyane, umupolisi wa leta arishwe mu buryo butunguranye, Dusanze yateraguwe ibyuma, mu ijosi no mu mutwe. Ariko bigaragara ko yabanje kurwana kuko Magazini y’imbunda ye irihirya ye! Naho imbunda iri kmurundi ruhande. Ariko uwishwe yicaye ku ntebe yegamiye.”
DRC, ikibazo cy’abantu bakomeza kugenda bicwa gikomeje gufata indi ntera, kuko barakwica bikarangira ntugire gikurikirana.