Umusirikare wo muri Afurika y’Epfo wari waraje mu butumwa bwo kugarura amahoro muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo yiciwe i Goma nyuma yo kugabwaho igitero n’abantu bataramenyekana.
Uyu musirikare wa Afurika y’epfo wabarizwaga mu ngabo za SADC zaje gufasha igisirikari cya leta ya Congo FARDC kurwana n’umutwe w’ inyeshyamba za M23 yiciwe i Goma n’abantu batatangajwe abo aribo, ubwo yari avuye muri Restaurant.
Meya w’umujyi wa Goma, Timothéoe Mwisa Kyese, yavuze ko hafashwe ingamba zikomeye z’umutekano nyuma y’urwo rupfu rw’uyu musirikari.
Ibi bibaye nyuma y’uko ishyaka rikomeye kandi ritavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Afurika y’Epfo, Democratic Alliance (DA), ryari riherutse guhamagarira iki gihugu gucyura ingabo zacyo ziri mu Burasirazuba bwa Congo.
Ingabo za Afurika y’Epfo zageze muri Congo mu mpera z’umwaka ushize zije gufasha icyo gihugu guhangana n’ umutwe w’inyeshyamba za M23.
Nyamara kuva zagera muri Repubulika ya Demokarasi ya Congicyakora nta kidasanzwe zafashije icyo gihugu ahubwobahahuriyen’ibibazobikomeye birimon’urupfu arinahoubuyobozibw’ishyaka DA buhera busaba SA gucyura ingabo zabo kuko batumva neza icyazijyanyeyo.
Rwandatribune.com