Umupolisi wakoreraga akazi ke mu mujyi wa Goma yaraye yivuganywe na Wazalendo, nyuma y’urupfu rw’umusore wo muri iryo tsinda wishwe arashwe mu ijoro ryo kuwa 21 Nzeri, akicwa n’umuntu utarabashije kumenyekana.
Ni igikorwa cyakozwe iri huriro ry’imitwe y’inyeshyamba riri kwihorera ngo kuko urupfu rwa mugenzi wabo badashira amacyenga Aba polisi n’abasirikare ko baba babifitemo uruhare.
Uyu musore yapfuye akurikira bagenzi be bishwe barashwe n’ingabo za Leta zo mu itsinda ry’abashinzwe kurinda umutekano w’umukuru w’igihugu kuwa 30 Kanama, bakicirwa mu mujyi wa Goma.
Nyuam y’iki gikorwa cy’ubunyamaswa abagize itsinda rya Wazalendo barasakuje ndetse bavuga ko abakoze ibyo bagombaga kubiryozwa nyamara Leta ikajijisha ifata abadafite aho bahuriye nabyo mu gihe ababikoze bari bigaramiye.
Mbere y’uko uyu mu polisi yicwa mu mujyi habanje gutezwa akavuyo k’imyigaragambyo, ari nayo uyu mupolisi yaje kugwamo.
Uyu mu Polisi akimara kwicwa umurambo we wahise ujyanwa mu buruhukiro bw’ibitaro biherereye mu gace ka Majengo.
Aba Wazalendo kandi bakomeje bashinja abasirikare n’abapolisi urupfu rw’abandi bantu batatu bishwe barashwe mu ijoro ryo kuwa 20 mu gace ka Nyiragongo mu nyengero z’umujyi wa Goma
Uwineza Adeline
Rwanda tribune