Urubyiruko rwo mu mujyi wa Goma, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru rwakoze imyigaragambyo yo kwamagana uguceceka kwa mahanga mu gihe muri ibi bice abasivile bicwa umunsi ku wundi.
Ni imyigaragambyo irimo kubera mu mujyi rwagati wa Goma, aho abarimo kuyikora bitwaje ibyapa bikubiyemo ubutumwa bagenda baha ibihugu byo mu Burayi n’Amerika.
Ubutumwa bitwaje ku byapa bugira buti: “Abenegihugu baramagana uguceceka kw’amahanga, ukurebera kwayo mu gihe ibyaha byo mu ntambara n’ibyaha byibasira inyoko muntu bikomeje kwiyongera mu Burasirazuba bwa RDC.”
Mu butumwa bwa majwi aba bari mu myigaragabyo batanze bugira buti: “Nta bwo twumva impamvu abaturage bavanywe mu byabo batagira kirengera. Abaturage baricwa Umunsi ku wundi nka kurya kw’inyamanswa.”
Ahanini iyi myigaragabyo yakozwe kubera mu nkambi y’impunzi iri i Mugunga, ku itariki ya 03/05/2024 hishwe abantu 35 bicwa barashwe naho abagera ku 46 barakomereka. Ku ruhande rwa leta ubwo bwicanyi babushinja M23 mu gihe M23 nayo ibushinja ihuriro ry’Ingabo za Guverinoma ya Kinshasa kuba ariryo ryateye biriya bisasu mu baturage.
Kimwe ho abaturiye iyo nkambi ya Muganga, bo ubwabo bahamije ko ibisasu byatewe i Mungunga ko byarashwe n’ihuriro ry’Ingabo zirwana ku ruhande rwa leta ya Kinshasa.
Ni ubutumwa barimo batanga bakoresheje amajwi, bukaba bwaragiye bunyuzwa ku mbuga nkoranya mbaga, harimo n’imbuga za Whatsapp.
Rwandatribune.com