Abagize umutwe wa Wazalendo ugizwe n’isoreresore zahawe intwaro na guverinoma ya Kinshasa ngo zirwanye umutwe wa M23 , bahamagariye abaturage bo mu mujyi kwirirwa mu myigaragambyo yo kwamagana u Rwanda na Uganda, ndetse bavuga ko nta kindi gikorwa cyemerewe gukorerwa muri uyu mujyi kuri uyu wa 31 Ukwakira.
Hamaze iminsi hagaragara amatangazo muri Kivu y’amajyaruguru asaba abaturage kureka kwikorera utwabo kugirango babone ibibatunga ahubwo bakajya mu mihanda gukora imyigaragambyo nkaho aricyo kizakemura ibibazo by’umutekano mucye biri m’uburasirazuba bwa Congo uterwa n’imitwe yitwaje intwaro irimo n’ishyigikiwe na guverinoma ya Kinshasa nka FDRL .
Wazalendo ihamagariye abaturage gukora imyigaragambyo nyuma yuko inaniwe urugamba rw’amasasu yafashe icyemezo cyo kubuza abaturage gukora kuko ibona urugamba yatangije itazarutsinda no kugira urwitwazo Uganda n’u Rwanda mubibazo by’abanye congo.
Mucunguzi obed