Amazu arenga 80 yangirijwe ndetse n’ibindi bikorwa remezo ,mu gihe umubare w’abagwa mu myigaragambyo wiyongereye
Ibikorwa byo kwamagana iyoherezwa ry’Aba Polisi b’u Rwanda bikomeje kwiyongera,guhera mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 20 Ukuboza 2021 mu mujyi wa Goma harimo kubera imyigaragambyo irwanya amasezerano yasinywe n’abayobozi ba Polisi z’ibihugu byombi yemerera Abapolisi b’u Rwanda gukorera uburinzi ku butaka bwa Kongo Kinshasa.
Iyi myigaragambyo bivugwa ko yatangiye ku munsi w’ejo imaze kugwamo abantu 2 bivugwako hari n’umupolisi wo ku ruhande rwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Umunyamakuru wacu uri Goma avuga ko iyi myigaragambyo yabereye mu bice bitandukanye by’umujyi wa Goma , mu gihe uduce twa Ngangi, Magengo na Katoyi ariho hagaragara umubare munini w’abigaragambya, aho bagiye bashyira amabariyeri mu mihanda ahandi bakayifungisha amabuye
Umunyamakuru wacu uri i Goma avuga ko abantu barenga 2 bamaze kugwa muri iyi myigaragambyo ndetse hatagize igikorwa uyu mubare ushobora kuza kwiyongera,igikomeye nuko iyi myigaragambyo yaje guhindura isura hakazamo intambara y’amoko aho abo mu bwoko bw’Abanande batangiye guhiga abakongomani bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda,dore ko n’umupolisi wishwe yitwa Gapasi Munyemanzi yakuruwe mu bandi ba Polisi agahita yicwa .
Kuwa 13 Ukuboza nibwo Polisi y’u Rwanda yatangaje ko yasinyanye amasezerano y’ubufatanye na Polisi ya Repubulika iharaira Demokarasi ya Congo agamije kurwanya ibyaha birimo iby’iterabwoba. Aho byavugwaga ko abapolisi b’u Rwanda bazajya bambuka mu mujyi wa Goma kurindirayo ibyahungabanya umutekano w’u Rwanda.
Abigaragambya bavuga ko kureka Polisi y’u Rwanda ikinjira ku butaka bwa Congo ari umugambi wateguwe n’u Rwanda rugamije inyungu z’ubukungu na politiki,gusa ababikurikiranira hafi basanga bamwe mu banyapolitiki barwanya Perezida Kisekedi aribo bari inyuma y’iyi myigaragambyo
Ubwanditsi
Ariko se ubu na congo iratwanze peee dusigaje Tanzania??? Nyamara ntibyoroshye