Abacuruzi bo mu mujyi wa Goma bacuruza ibikomoka k’ubuhinzi ,bakomeje gutaka ibihombo bikomeye bavuga ko byose biri guterwa n’Umutwe wa M23 wigaruriye ahantu hingenzi muri Teritwari ya Rutshuru.
Aba bacuruzi, bavuga ko byose byatewe no kuba M23 yarigaruriye ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru, kandi ariho hari imihanda ya bugufi, hanaturuka ibicuruzwa by’ibikomoka k’Ubuhinzi byinshi bikoreshwa n’abatuye mu mujyi wa Goma.
Bakomeza bavugako, byatangiye kubakomerana guhera mu mpera z‘ukwezi k’Ukwakira 2022, ubwo umuhanda Goma-Rutshuru uzwi nka “RN4” wafungwaga ,nyuma yaho Umutwe wa M23 wari umaze kwigarurira ibice byinshi muri Teritwari ya Rutshuru ,ari naho uwo muhanda RN4 werekeza kandi banyuzagamo ibicuruzwa byabo m’uburyo buboroheye .
Aba bacuruzi bavuga ko ubu Business zabo zisa n’izahagaze bitewe n’uko ibikomoka k’ubuhinzi bacuruzaga mu mujyi wa Goma babikuye mu gace ka Rubero bitakibasha kuhagera.
Bongera ho ko ababishoboye, biri kubasaba kuzenguraka bakajya guca i Masisi banyura mu mihanda mibibi idakoze, kandi ko hari n’ibicuruzwa byabo bihagera byangiritse kubera ko urugendo rwabaye rurerure cyane.
Bemeza ko mberere y’uko imirwano hagati ya FARDC na M23 itangira, umufuka w’ibigori upima ibiro 120 , bawugezaga mu mjyi wa Goma ubahagaze amadori y’Amarerika agera ku munani (8$) bitewe n’uko bakoreshaga umuhanda wa hafi (Goma-Rutshuru) ,bigatuma akiguzi cy ‘urugendo n’ubwikorezi kiba gito, ariko ngo muri iyi minsi uwo mufuka ukaba uri kubahagarara amadorari y’Amerika agera kuri 20 kugirango bawugeze mu mujyi wa Goma.
Ibi, ngo byatumye ibiciro by’ibikomaka k’Ubuhinzi mu mujyi wa Goma bizamuka ,aho batanga urugero rw’ umufuka w’ibigori bagurishaga amadorari y’Amerika 50, ubu abatuye goma bakaba bari kuwugura amadorari 80.
Basabye Guverinoma ya DRC gutangira gutunganya no gukora umuhanda Goma-Kitshanga-Kanyabayonga kugirango ariwo bakoresha, mu rwego rwo kuwusimbuza umuhanda wa Goma-Rutshuru ubu utakiri nyabagendwa.
K’urundi ruhandi , Umutwe wa M23 uheruka gutangaza ko utigeze ufunga umuhanda Goma-Rutshuru, ahubwo ko Guverinoma ya DRC ariyo yawufunze ndetse ibuza abacuruzi kuwukoresha kugirango batajya guhahira mu duce M23 igenzura no kuyiha imisoro .