Impamvu zatanzwe kw’ihagarikwa ry’indege ku kibuga cya Goma ngo zaba ari iza tekiniki
Ikinyamakuru mbote .cd cyafashe iyambere mu gutangaza ko indege zibujijwe guhagarara mu kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Goma ,kubera imwe mu ndege ya gisivili iherutse gupfira mu ihuzanzira zisanzwe zicamo indege.
Isoko ya Rwandatribune iri mu mujyi wa Goma yo ivuga ko hari amakuru ikigo cy’ubutasi cya DEMIAP cyakiriye avuga ko umutwe wa M23 waba ufite umushinga wo kugenda uyobya indege ,hifashishijwe uburyo bwa Radar ,aho rero urwego rw’ubutasi rukaba ariko rwasizeho icyitonderwa cy’uko indege zitagomba kongera gucaracara kw’icyo kibuga mu gihe hatarafatwa izindi ngamba.
Umwe mu basilikare bakomeye bo mu mutwe wa HIBOU SPACIAL FORCE utakunze ko amazina ye atangazwa ,akaba akorera ku kibuga cy’indege cya Goma yabwiye umunyamakuru wa Rwandatribune ko n’ubwo ingendo z’indege za gisivili zibujijwe ariko iza gisilikare zo zagumye mu mirimo yazo nk’ibisanzwe.
Ikibuga cy’indege cya Goma kirinzwe n’abasilikare barenga ibihumbi 8 ,biganjemo ingabo z’umuryango w’abibumbye MONUSCO,Ingabo za SADC ,Abacancuro b’Abanyaromaniya,FARDC ziganjemo abasilikare barinda umukuru w’igihugu twita Abajepe ndetse n’ingabo zidasanzwe za HIBU SPECIAL FORCE,
twashatse kumenya icyo uruhande rw’igisilikare cya Leta FARDC ruvuga kw’ifungwa ry’iki kibuga duhamagara Umuvugizi wacyo muri ako gace Lt.Col Ndjike Kaiko atwoherereza ubutumwa bugufi bugira buti:ikibazo kirazwi hari gukorwa imirimo ya tekiniki kugirango ingendo zisubire k’umuronko.
Mwizerwa Ally
Rwandatribune.com