Ubuyobozi bw’umujyi wa Goma n’ubwintara ya Kivu ya Ruguru muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bwategetse ko nta mu Walendo uzongera kuzenguruka mu mujyi yitwaje intwaro.
Inama y’umutekano yaguye yabereye mu mujyi wa Goma yemeje ko nta mu FDLR cyangwa Wazalendo bemewe kwinjirana imbunda muri Goma , byafashwe nyuma y’inama y’ibiganiro yabaye ejo ku wa gatanu tariki ya 12 Mata 2024 i Goma.
Ni icyemezo cyafashwe biturutse ku gitutu cy’abaturage nyuma y’uko muri uyu mujyi hakomeje kubera ubwicanyi benshi bashinja uyu mutwe ukorera mu kwaha kwa FARDC , FDLR ndetse n’indi mitwe itandukanye.
Muri iyi nama kandi yari yitabiriwe n’imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu ndetse n’ingabo z’Umuryango w’Abibumbye zibungabunga amahoro muri Congo ‘ MONUSCO’.
Guverineri w’agateganyo wa Kivu y’Amajyaruguru, Jenerali Majoro Peter Chirimwami, yavuze ko abayobozi ba Wazalendo bategeswe kutongera na rimwe kuzenguruka Goma bitwaje imbunda.
Yagize ati” Inama twakoze ku bufatanye na societe civile na MONUSCO, yarangiye dufashe ibyemezo by’uko tutagomba kongera kubona umu wazalendo mu mujyi ufite imbunda.”
Mu gihe kitarenze masaha 72 mu mujyi wa Goma habereye ubwicanyi bwahitanye abagera ku icumi mu bihe bitandukanye. Ubujura n’urugomo ni kimwe mu birimo gutera ubu bwicanyi bukomeje kurenga umurongo utukura.