Ubwoba ni bwose ku bwicanyi n’ishimutwa ry’abantu, bikomeje kwirenza inkumbi aho abaturage benshi bifuza ko uyu mujyi ,wajyamu maboko ya M23 bakabona umutekano.
Itsinda ry’abanyamakuru bigenga rikorera mu mujyi wa Goma mu bushakashatsi baheruka gushyira ahabona, ryerekanye ko benshi mu baturage baturiye umujyi waGoma ,bifuza ko uyu mujyi wajya mu maboko y’ubugenzuzi bw’umutwe wa M23.
Aha ,abaturage bashingira kuba imijyi igenzurwa na M23,nta bikorwa by’ubujura n’ubwicanyi bikiharangwa.
Umuturage wahawe amazina ya shemusa k’ubwumutekano we yagize ati: “tujyatuganira na bagenzi bacu bari mu bice bya Kiwanja,Nyesisi,Bunagana na za Jomba batubwira ko bagenda mu muhanda amasaha 24h kuri 24 hrs ndetse ko ntawe utaka ubujura cyangwa ishimutwa rya hato na hato.
Uyu muturage kandi ,avuga ko mu bice bigenzurwa n’uyu mutwe wa M23 udashobora kuhasanga amabariyeri yaka bataurage amafaranga.
Kubwa Simon Habimana umwe mu baturage batuye mu gace ka Birere, yabwiye Rwandatribune ko umujyi wa Goma ibiwukorerwamo bisa n’ibyaberaga i Sodoma na Gomora.
Ati :”n’umujyi umusilikare cyangwa abitwa ba Wazalendo afata imbunda akarasa,akica cyangwa akambura umuturage yitwa ko arindiye umutekano hakabura iperereza ndetse ugasanga uwurega ariwe uregera.
Uyu muturage ,akomeza avuga ko uyu mujyi ,wuzuye akajagari mu mitegekere,ubugambanyi bukorerwa abaturage aho umwe mu bakozi b’ibigo bishinzwe iperereza babarizwa muri ANR cyangwa DEMIAP ,bahimbira abaturage ibyaha byo gukorana na M23 kugirango babone uko bakwa amafaranga yo kwigura.
Ibibikorwa kandi bigerekwaho ishimutwa ry’abaturage rya hato na hato,kubw’izompamvu zose zavuzwe haruguru, abaturage batuye uyu mujyi wa Goma ,bakaba babona M23 nk’umucunguzi mu gihe yakwinjira mu mujyi wa Goma ikakirwana yombi.
nubwo bimeze bityo, uyu mujyi urimo amoko y’abasilikare batabarika aha twavuga ingabo za EAC,MONUSCO,Abajepe ba FARDC,FARDC ubwayo ,abacancuro ba Wagner ,FDLR,CMC/Nyatura n’izindi wazalendo.
Mwizerwa Ally