Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda rihagarariwe na Depite Dr. Frank Habineza ryashimye Guverinoma y’u Rwanda yumvishe gutaka kw’abaturage ikarekeraho umusoro wari usanzweho ku mutungo utimukanwa.
Ku munsi w’ejo kuwa Kabiri nibwo Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, Dr Uzziel Ndagijimana, yatangaje ko impinduka zari zabaye mu kwishyura umusoro ku mutungo utimukanwa urimo uw’ubutaka zibaye zikuweho, abantu bakazakomeza gusora uko basoraga mu 2019.
Ni nyuma yo kwinuba kwa benshi bari bamaze igihe bagaragaraza ko uwo musoro uhanitse cyane bitajyanye n’ubushobozi bwabo.
Minisitiri Ndagijimana yabwiye RBA ko umwaka utaha ari bwo hazakorwa isuzumwa ry’impinduka zari zashyizweho, ibyo iryo suzuma rizagaragaza akaba aribyo bizagenderwaho hagenwa umusoro mushya ku mutungo utimukanwa.Yavuze ko abari bamaze gusora umusoro wa 2020 bagendeye ku mpinduka zabaye mu itegeko, amafaranga arengaho bazayaheraho nibongera gusora.
Ishyaka Democratic Green Party of Rwanda riyoborwa na Dr Frank Habineza ryagaragaje ko ritewe akanyamuneza n’izi mpunduka , aho rivuga ko nubwo bitarii iby’igihe kirambye ariko rishima Leta yumvise gutaka kw’abaturage bayo.
Mu butumwa bwabo baragira bati:”Turashimira Guverinoma y’u Rwanda ku ntambwe nziza yateye ikumva agahinda k’anaturage ku mpinduka k’umusoro w’ubutaka n’umutungo utimukanwa byagombaga gusoreshwa uyu mwaka.Nubwo icyemezo kirambye kitaraboneka twizeye ko nacyo kizagerwaho kandi tuzakomeza kuba ijwi ry’Abanyarwanda”
Ikibazo cy’umusoro ku mutungo utimukanwa cyanagejejwwe kuri Perezida wa Repubulika ubwo yari mu Kiganiro n’abanyamakuru, nyuma w’ijambo rigaragaza uko igihugu gihagaze mu mwaka 2020 waranzwe na Covid-19.
Perezida Kagame yavuze ko umusoro ukwiriye kuba ujyanye n’amikoro y’abaturage, gusa avuga ko nanone hataboneka igisubizo kibereye buri wese.
Bimwe mu byagaragajwe nk’ibibangamiye abaturage mu Itegeko rishya, ni uko umusoro w’ubutaka kuri metero kare wakuwe ku mafaranga ari hagati ya 0-80, ugashyirwa ku mafaranga ari hagati ya 0-300.
Itegeko ryavugaga ko inzu umuntu atuyemo atazajya ayisorera uretse umusoro w’ubutaka, mu gihe inzu zirenze kuri iyo atuyemo azajya azisorera. Umusoro ku nzu z’inyongera wavuye kuri 0.1 % by’agaciro kayo, ushyirwa kuri 1 % by’agaciro, bivuze ko wakubwe inshuro icumi.
Ibipimo by’ikibanza byemewe ni metero kare 300. Itegeko rivuga ko uzajya amara igihe cyagenwe adakoresha ikibanza icyo cyagenewe azajya acibwa umusoro w’inyongera ungana na 100%, mu gihe ubutaka burenze kuri metero kare zagenwe azajya acibwa 50% y’inyongera kuri buri metero kare irenzeho.