Ubuyobozi bwa M23 buhangayikishijwe no kuba General Tshitambwe w’Igisirikare cya FARDC yahuye n’umutwe wa FDLR uri guga umusada iki gisirikare cya Congo.
Itangazo ryashyizwe hanze n’ubuyobozi bw’Umutwe wa M23 uhanganye n’Igisirikare cya Congo, kuri uyu wa Mbere, rivuga ko uyu mutwe utewe impungenge no kuba uyu mujenerali yaganiriye na FDLR.
Uyu mutwe uvuga ko iyi nama yahuje Gen Tshitambwe Tshiko wari kumwe na Colonel Ndjika bombi ba FARDC, bahuye na Major Nkondosi wa FDLR/FOCA muri iyi nama yabereye mu gace ka Kanyaluchinya.
Itangazo rya M23 rigira riti “Ibyavuye muri iyi nama nibishyirwa mu bikorwa bizateza ikibazo muntu mu Karere k’ibiyaga bigari.”
Uyu mutwe wasabye imiryango mpuzamahanga n’indi irengera uburenganzira bwa muntu ko utewe impungenge n’ibyavugiwe muri iyi nama kuko babona igamije gucura imigambi mibisha.
Igisirikare cya Congo (FARDC) kimaze iminsi gihanganye n’umutwe wa M23, kiyambaje imitwe yitwaje intwaro ikorera muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, irimo uwa FDRL ugizwe na bamwe mu basize bakoze Jenoside yakorewe Abatutsi.
Ni na cyo gihangayikishije Leta y’u Rwanda, yakunze gusaba ubutegetsi bwa Congo Kinshasa guhagarika gukorana n’uyu mutwe wa FDLR kuko bituma ubona imbaraga zo guhungabanya umutekano w’u Rwanda.
FADRC kandi iherutse kubura ibitero igaba ku mutwe wa M23, igamije kuwambura umujyi wa Bunagana ariko uyu mutwe ukaba warabereye ibamba iki gisirikare cya Congo Kinshasa.
RWANDATRIBUNE.COM
Iyi nkuru yanditse nabi. Ku mutwe muti Col. Mu nkuru muti major.Cg M23 yabapfunyikiye ikibiribiri?