Repuburika iharanira Demukarasi ya Congo ni kimwe mubihugu bidahagaze neza mubyerekeranye n’umutekano muri Afurika, kuko kugeza ubu iki gihugu gifite imbaga itabarika iri mu buhungiro ndetse kikaba kiri mu ntambara n’umwe mu mitwe yitwaje intwaro ibarizwa muri iki gihugu. Nyamara iki gihugu giherutse gukomorerwa n’akanama k’amahoro ku isi mu kugura intwaro mugihe bamwe bemeza ko Atari intwaro zabuze ngo amahoro agaruke muri iki gihugu.
Ingabo za MONUSCO zigamije kugarura amahoro muri DRC
DRC, iki gihugu gikomeje gukinishwa ikinamico nyamara itacyoroheye mu byapolitiki cyemerewe kugura intwaro ku mugaragaro mu buryo bwo gushaka imbaraga kugira ngo kibashe guhangana n’umwanzi,cyane cyane ubu hakaba havugwa umutwe wa M23 umutwe ugizwe n’Abanye congo bavuga ururimi rw’Ikinyarwanda.
N’ubwo iki gihugu cyemerewe kugura intwaro n’umuryango w’abibumbye UN akanama kawo gashinzwe amahoro, iki gihugu gisanzwe gifite intwaro zihagije kuburyo benshi bakomeje kuvuga ko iri komorerwa ntacyo rizahindura kubyo bari basanzwe bafite.
Ibi babishingira kumpamvu zitandukanye n’uko byemezwa n’uyu munye congo ukomoka I Masisi. Bihando James yagize ati”Mu mezi make ashize igihugu cyacu cyaguze indege z’intambara mu Burusiya, izo zarerekanywe ndetse zirifashishwa ariko ntibyagira icyo bitanga kuko zarashe mu baturage kurusha uko zari kurasa ku nyeshyamba.”
Imwe mu ndege z’intambara DRC iherutse kugura mugihugu cy’Uburusiya
Akomeza avuga ati”igihugu cyacu kandi cyari gifite imbunda za rutura nkinshi nyamara ubu inyinshi zagiye mu maboko y’inyeshyamba zihanganye na Leta, ikibazo si intwaro ahubwo ni abazikoresha n’urukundo bafitiye igihugu cyacu.”
Imwe munkambi zicumbikiye abanye congo mu Rwanda
Ni kenshi izi nyeshyamba zihanganye na Leta zakunze kumvikana ziyisaba ibiganiro, kugira ngo zirebe ko bene wabo baheze mu buhungiro batahuka nyamara Leta yakunze kumvikana ivuga ko ntabiganiro iteze kugirana nabo ahubwo ihitamo inzira y’intambara, ibintu bitayiguye neza na buhoro.
Umwe mu mitwe yitwaje intwaro ibarizwa mu burasirazuba bwa CDRC
Iki gihugu kandi kirimo imitwe y’inyeshyamba irenga 120 yose iyi mitwe intwaro ikoresha hafi ya zose izikomora ku ngabo za Leta FARDC, iyi mitwe irimo n’ikomoka mubihugu bituranye na Congo hari abemeza ko ariyo ntandaro y’umutekano muke uba muri iki gihugu, ibi bigatuma benshi bibaza niba kugura intwaro aricyo giknewe mugihe n’izo bari basanganywe bazigurishije inyeshyamba ariwo muti.
AbanyaPolitiki benshi bakomeje kugenda banenga imyifatire y’ubuyobozi bwa DRC mu myanzuro bafata mu rwego rwo kugarura amahoro muri iki gihugu, kuburyo hari n’abadatinya kuvuga ko basa n’abakinishwa ikinamico yateguwe n’abazungu mugihe bo ntacyo bayizi ho.
Umwe mubanya Politiki wo muri iki gihugu utashatse ko amazina ye atangazwa yabwiye Umunyamakuru wa Rwanda tribune ati “umutekano w’igihugu cyacu uzagarurwa n’imbaraga za Dipolomasi ntabwo ari intambara, intwaro ntacyo zakora ahubwo kwicara hasi tugasasa inzobe niwo muti w’umutekano muke wafashe icumbi mu burasirazuba bwa Congo”.
Imwe mu nama zabereye mu mujyi wa Nailobi ku kibazo cyo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa DRC
Ibiganiro bigamije kugarura amahoro byabereye mubihugu bitandukanye na Kenya na Angola nabyo byagiye bigaruka kuguhagarika intambara bakayoboka inzira y’ibiganiro kuko babonaga inzira y’intambara ntacyo yazabagezaho.
Umuhoza Yves
Ahubwo bakomeze bazigure bazihe M23 niyindi mitwe