Mu gihe u Rwanda rugihanganye n’ingaruka z’icyorezo Covid-19 , abantu benshi bashishikajwe no gukora cyane bazahura icyuho batewe n’iki cyorezo mu bukungu bitabujijwe ko Abatuye umurwa mukuru w’urwa Gasabo bari muri gahunda ya Guma mu rugo yaje mu rwego rwo kuziba icyuho ubukana bwa Covid-19 mu Rwanda.
Mu gihe abaturage bategerezanyije amatsiko kumva ingamba zizafatwa n’Inama y’Abaminisitiri itaha, reka twifashishe imibare ya Minisiteri y’ubuzima tureba ingamba zifatwa n’ingaruka zigira ku gucubya umuvuduko w’iki cyorezo.
Inama y’abaminisitiri yo kuwa 18 Mutarama 2020 yanzuye ko hagiyeho ingamba zikomeye zo guhashya Covi-19 aho hanahise hatangizwa ingamba zikomeye zirimo guma mu rugo mu mujyi wa Kigali usanzwe ari isangano ry’ibindi bice by’igihugu.
Uyu mwanzuro nanone waje ukurikiye undi wari washyizweho na Minisiteri y’Uburezi ujyanye no guhagarika amasomo mu mashuri yisuumbuye n’abanza akorera muri Kigali.
Nyuma y’ibi , abatuye Kigali batashoboraga kurya kuko batakoze baragobotswe ndetse hazaho n’umwanzuro wanyuze abatari bake wo kwemerera abakora siporo ku giti cyabo ko bazikora basohotse mu ngo gusa ntibarenge mu nkengero z’imidugudu batuyemo.
Guma mu Rugo yafashije iki abanya-Kigali mu guhashya iki cyorezo mu byumweru bibiri bigeze ku musozo?
Tugendeye ku mibare ya Minisiteri y’ubuzima mu Rwanda igaragaza ishusho y’icyorezo Covid-19 kuva kuwa 19 Mutara 2021. Abayanduriye mu mujyi wa Kigali bagera ku 2038.Ni mu gihe muri rusange umubare w’abanduye Covid-19 mu gihugu hose wavuye kuri 11 227 kuva tariki ya 19 Mutarama ukagera ku bantu 15,459, bivuze ko muri ibi byumweru bibiri handuyemo 4232. Abapfuye bazize iki cyorezo bavuye 146 bagera ku 198.
Iyi mibare iragaragaza ko nubwo Kigali iri muri Guma mu Rugo bitagabanyije abandura benshi, cyane ko yihariye hafi ½ cy’abanduye bose muri iki gihe cy’ibyumweru 2.Ibi byumikana neza ariko kuko Minisiteri y’ubuzima ku bufatanye n’umujyi wa Kigali bashyizeho gahunda yo gupiama abaturage basanzwe mu duce batuyemo, ibintu bifatwa nk’ibyatumye ubwandu bushya muri Kigal butahurwa ku bwinshi
Muri ibi byumweru 2 byagaragaje ubukana bukomeye bw’icyorezo mu Rwanda, hananumvikanyemo inkuru ivuga ko abagenzi bava mu Rwanda batemerewe kwerekeza mu Bwami bw’Ubwongereza no mu Bushinwa aho hatanzwe impamvu ko bikekwako haba hari ubwandu bushya bwa Covid-19 buherutse kugaragara muri Afurika y’Epfo.
U Rwanda rukimenye iby’uyumwanzuro warufatiwe rwahise rwandikira Abongereza rubasaba ibisobanuro birambuye kuri uyu mwanzuro utunguranye, mu gihe byari bizwi ko u Rwanda ruri mu bihugu 10 byashoboye guhangana na Covid-19 ku rwego rw’Isi.
Ildephonse Dusabe