Mu ntangiriro z’iki cyumweru turimo , Sosiye Sivile ikorera muri Kivu y’Amajyaruguru yasabe Abanye congo batuye mu mujyi wa Goma, gukora imyigarambyo yari igamije gusaba ingabo za EAC ziri mu Burasirazuba bwa DRC, kurwanya M23 cyangwa se zigasubira mu bihugu byazo.
Ni imyigagaragambyo yari yuzuyemo urugomo no kwibasira abavuga ikinyarwanda by’umwihariko abo mu bwoko bw’Abatutsi , ndetse bikemezwa ko Ubutegetsi bwa DRC aribwo buca inyuma bugasaba izi sosiye sivile kwigaragambya ku girango bugere ku ntego bwifuza binyuze mu baturage.
Aba banye congo ariko , usanga ahanini bibanda ku ngabo za Kenya zageze muri ako gace ku ikubitiro cyane cyane ko iz’u Burundi zahageze mbere y’izindi zo ziherereye muri Kivu y’Amajyepfo.
Mu gihe FARDC iri kwifashisha imitwe y’inyeshyamba irimo FDLR, Nyatura CMC, APCLS n’abacanshuro b’Ababazungu ariko bikaba bitabuza M23 kujya mbere no kwigarurira uduce twinshi muri Masisi na Rutshuru ,ubutegetsi bw’iki gihugu n’abenegihugu babushigikiye bifuza ko n’ingabo za EAC by’umwihariko iza Kenya bakwiyongera k’umubare wabagomba kwemera guhara amagara yabo bagafasha FARDC kurwanya M23.
Bamwe mu basesenguzi bakurikiranira hafi kino kibazo, bavuga ko yaba ingabo za Kenya cyangwa se iza EAC muri rusange, bataje muri DRC kuba igitambo cy’abanye congo ahubwo ko bazanywe no gufasha kino gihugu guhoshya amakimbirane bafitanye hagati yabo no kuba umuhuza kugirango babashe kumvikana.
Bakomeza bavuga ko umutwe wa M23 nawo ari Abanyekongo barwanira uburengenzira bwabo ,bityo ko mu gihe izi ngabo zahitamo kurwana k’uruhande rwa Guverinoma ya DRC byafatwa nko kubogamira uruhande rumwe no gutuma intambara irushaho gukomera cyangwa se M23 nayo ikaba yashaka andi maboko yo kuyishigikira .
Hari n’abandi bavuga ko guhora uririra no gusaba ingabo z’amahanga ngo abe aribo bagufasha kugarura amahoro n’umutekano w’igihugu cyawe cyangwa se kurwanya umwanzi wawe , ari ubugwari bwakunze kuranga ubutegetsi bwa DRC.
Benshi bemeza ko Abategetsi b’iki gihugu ,bamunzwe na ruswa no gusahura igihugu cyabo mu rwego rwo kwigwizaho imitungo aho gukemura no kwita ku ibibazo by’abanegihugu ndetse ko byakomeje kubakurikirana uko bagiye basimburana k’ubutegetsi.
Ibi kandi ubisanga no mu gisirikare cy’iki gihugu FARDC, kirangwa n’imyitwarire idahwitse irimo ubujura, gukorana n’imitwe yitwaje intwaro n’ikinyabupfura gike bituma kitabasha kwitwara kinyamwuga dore ko kimaze imyaka irenga 20 cyarananiwe kurwanya imitwe yitwaje intwaro mu Burasirazuba bwa DRC ahubwo ugasanga kenshi bakorana nayo mu bucuruzi bw’aamabuye y’agaciro.
Abasesenguzi mubya Politiki , bavuga ko kuba ubutegetsi bwa Kinshasa bukomeza kwiringira imbaraga z’amahanga aho kubaka ubushobozi bwabo mu rwego rwo gukemura ibibazo by’ugarije igihugu cyabo , bigaragaza ubugwari n’intege nke, ahubwo bwagakwiye kwiyubakira ubushobozi bwabo aho gushyira imbere ruswa no kwigwizaho imitungo.
Hari n’abasanga bishingiye k’urwango ubu butegetsi bufitiye Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, kuko muri iki gihugu uhasanga imitwe yitwaje intwaro irenga 100 ariko ugasanga buri gihe bwibanda mu kurwanya umutwe wa M23 gusa ,bitewe n’uko ugizwe n’abavuga ikinayarwanda bifuza guhabwa uburenganzira bwabo kimwe n’abandi benegihugu ba DRC .