Itsinda ry’abahagarariye Sosiyete sivile bo muri Kivu y’amajyaruguru batangaje ko kugira ngo impunzi ziri muri Congo no mu Rwanda zitahuke zisubire iwabo bizasaba ubufatanye bw’inyabutatu hagati ya DRC, HCR hamwe n’u Rwanda.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryashyiriweho umukono mu mujyi wa Goma umurwa mukuru wa Kivu y’amajyaruguru, rigashyirwaho umukono n’abahagarariye Sosete sivile yo muri Kivu y’amajyaruguru.
Muri iri tangazo, batangaje ko hagomba kurebwa abantu 3 bakomoka kuri ziriya mpande uko ari 3 hanyuma bakigira hamwe iby’itahuka ry’impunzi z’Abanyarwanda ziri muri Congo, ndetse n’ikibazo cy’impunzi z’Abanye congo zibarizwa mu Rwanda kugira ngo harebwe uburyo zatahuka kubutaka bwa basekuru.
Mu Rwanda hari impunzi zirenga ibihumbi 60 by’Abanye congo, babarizwa mu nkambi zitandukanye zo mu Rwanda, ni kenshi kandi umutwe w’inyeshyamba wa M23 watangaje ko ukeneye ko ibyatumye bene wabo bahunga bikwiriye kuvanwaho hanyuma nabo bagatahuka.
Si ho gusa ariko kuko na DRC ifite impunzi z’Abanyarwanda zahunze mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda, nabo bakabaye batahuka nyamara kubera impamvu nyinshi zitandukanye bakaba batarigeze batahuka.
Muri aba harimo n’abasize bakoze Jenoside mbere yo guhunga ndetse abenshi nibo bibumbiye mu mutwe urwanya Leta y’u Rwanda wa FDLR usigaye ukorana n’ingabo za Leta ya Congo kuburyo bweruye.
Muri iki gihugu biravugwa ko hashobora kuba hari impunzi zigera ku bihumbi 250, ni mu gihe bivugwa ko Ubutegetsi bw’u Rwanda buramutse buganiriye n’ubwa DRC hamwe na HCR ikibazo cyarangira burundu.
Ibi byagarutsweho kuri uyu wa 01 Nyakanga, nyuma y’uko intumwa z’ibi bihugu byombi hamwe na HCR bari baherutse guhurira i Geneve mu Busuwisi kuwa 15 Gicurasi kugira ngo bagaganire kuri iki kibazo.