Nyuma y’aho raporo y’umwaka wa 2019 isohowe n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere mu Rwanda RGB, ikagaragaza ko Intara y’Amajyaruguru ariyo iri ku mwanya wa mbere mu kugira abaturage bishimira serivise bahabwa mu nzego z’ibanze, Guverineri Gatabazi Jean Marie Vianey yaburiye abayobozi bashobora gutuma iyi ntara itakaza uyu mwanya.
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru Gatabazi Jean Marie Vianey, avuga ko kugira ngo uyu mwanya bawubone, babifashijwemo no kuba bo ubwabo intego bihaye ari ugushyira imbere abaturage no gushishikariza abayobozi mu nzego z’ibanze kwakira abaturage baje babagana kandi bakabakemurira ibibazo ibyo yabitangarije mu kiganiro cyihariye yagiranye n’Umunyamakuru wa Rwandatribune.com.
Guverineri Gatabazi akomeza avuga ko n’abaturage babibafashijemo, kubera ko ngo abaturage b’Intara y’Amajyaruguru ari abaturage bagirwa inama bakumva kandi bakaba bakunda umurimo.
Yagize ati:”Intara yacu y’Amajyaruguru, twebwe icyo dushyize imbere ni umuturage, kandi abaturage bo mu Ntara y’Amajyaruguru ni abaturage bakora, bafite ubushake abaturage bafite imbaraga ni abaturage ubusanzwe tutakagombye kuba dufite ibindi bipimo biri hasi. Ikibura gusa ni ugufata umwanzuro wa nyuma tukavuga ngo ibibazo bihari byose tubikemure”.
Abajijwe kuri bamwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze badatanga serivise nziza ku baturage, Guverineri Gatabazi yavuze ko abo bayobozi aho bagaragaye bakwiye kuva mu nshingano abashoboye gukorera abaturage akaba aribo bakora akazi.
Gatabazi yagize ati:”Tuzafatanya namwe tujye tubatahura n’abandi bose badakora akazi kabo, bazajya babibazwa ngira ngo mwarabyumvise Musanze baregujwe, i Burera baregujwe, Gicumbi abariho ni bashya no mu mirenge mwarabyumvise, umuntu udashaka kujyana abaturage ku kerekezo Perezida Kagame ashaka kubajyanamo we ntabwo tuzakorana”.
Gatabazi J.M.V akomeza avuga nubwo hari bamwe bavangira abandi ariko abayobozi b’inzego z’ibanze mu Ntara y’Amajyaruguru, bafite igipimo cyiza mu mikorere yabo, nubwo rimwe na rimwe bananizwa n’akazi kenshi kaba karimo.
Muri raporo y’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Imiyoborere RGB, igaragaza ko mu mwaka wa 2019 abaturage b’Intara y’Amajyaruguru aribo baza ku isonga mu kwishimira serivise bahabwa. Iyi raporo igaragaza ko uturere dutatu twa mbere ku rwego rw’igihugu ari utwo mu Ntara y’Amajyaruguru. Utwo turere ni akarere ka Rulindo, Gicumbi na Burera. Hazamo kandi n’akarere ka Gakenke kabaye aka gatanu naho Musanze iza ku mwanya wa kalindwi.
Nkurunziza Pacifique